Kuri uyu wa 31 Mutarama 2018, mu Karere ka Karongi hasojwe amahugurwa y’iminsi ibiri ku micungire y’ibiza.
Ni amahugurwa yateguwe kandi atanga na UN VOLUNTEERS (Abakorerabushake bo mu muryango w’abibumbye) Akaba yari atumiwemo abagore bahagarariye inzego z’abagoge ku murenge no ku karere bo mu turere twa Rutsiro, Ngororero na Karongi ari nayo yayakiriye.
Aya mahugurwa yaranzwe n’imikoro-ngiro ku cyo abagore batekereza ku biza n’icyakorwa kugira ngo bikumirwe. Abari bayitabiriye bashoje bafashe umwanzuro wo kuba nyambere mu gutanga  amakuru ku bintu bigaragaza ko hari ibyago by’ibiza netse no kwitabira ibikorwa bikumira Ibiza.
Uturere twa Ngororero, Rutsiro ndetse na Karongi duherereye mu Ntara y’Iburengerazuba tukaba tuzwiho kugira imisozi miremire ishobora kwihbasirwa n’isuri yatera imyuzure, tutibagiwe n’inkuba zikunze kugaragaza ubukana muri utu turere. Kwigisha abaturage uburyo bwo kwirinda ibiza, no gukora ibikorwa bibikumira bikaba ari zo ngamba zikoreshwa mu micungire y’ibiza.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.