Kuri iki Cyumweru, tariki ya 28/Mutarama 2018, mu Karere ka Karongi, hakozwe Siporo rusange  mu mirenge yose uko ari 13 igie Akarere ka Karongi. Ku rwego rwakarere, igikorwa cyabereye mu murenge wa Rubengera.
Umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w’Akarere,  NDAYISABA François, wari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, Mukashema Drocella.  Abandi bitabiriye ni, abahagarariye inzego z'umutekano, nabandi bafatanyabikorwa nka MTN, CBS KARONGI, KARONGI VISION SPORT, ibitaro bya kibuye, n’abandi.  Igikorwa cyitabiriwe nabantu bageze ku 2200 mu Murenge wa Rubengera wonyine.
Siporo batangiye bakora yari ukwirukanka,  aho abiruka baturutse ku kibuga cya Mbonwa, bakomeza bagenda  (Jogging) berekeza ku mugezi wa Muregeya, ugabanya Akarere ka Karongi na Rutsiro arinaho bagarukiraga.
Nyuma hakozwe imyitozo ngorora mubiri. Abitabiriye bapimwa ku bushake indwara zitandura. Abaturage bahawe ikiganiro kibakangurira kwitabira siporo no kwirinda indwara zitandura binyuze muri siporo.  Hemejwe ko iyi siporo ikomeza gushyirwamo imbaraga ku bufatanye nabafatanyabikorwa.
Bimaze kuba umuco ko abaturarwanda bakora siporo, ibi bikaba bituma abantu akomeza kubungabunga ubuzima birinda indwara zitandura arko zikaba imaze kuba ikibazo gikomeye kuko zihitana benshi. Nk’abarebera abaturage, ubuyobozi bwiyemeje kubafasha kugira ngo umwanya wa siporo ujye uhabwa agaciro.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.