Kuru yu wa 26 Mutarama mu Karere ka Karongi hashojwe icyumweru cyahariwe gahunda ya Girinka Munyarwanda mu Ntara y’Iburengerazuba. Mu Karere iki gikorwa kikaba cyarasorejwe mu Murenge wa Gashari ahatanzwe inka 31.
Iyi gahunda yitabiriwe n’umuyobozi muri RAB uhagarariye ubworozi mu Ntara y’Iburengerazuba, Dr. Ntegeyibizaza Samson,  Ushinzwe Ubworozi mu Karere ka Karongi, Dr. Nyirimanzi Theoneste Inzego z’Umutekano, Ingabo na Polisi n’Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, Mukashema Drocella.
Mu Murenge wa Gashari, hatanzwe inka 31 zahawe abatishoboye batoranyijwe mu midugudu yose igize Umurenge wa Gashari hagendewe ku makuru aba yavuye mu nteko z’abaturage. Muri iyi gahunda y’icyumweru cyahariwe Girinka , Akarere ka Karongi  katanze inka 126, zose zatanzwe ziguzwe ku mafaranga ava ku ngengo y’imari y’Akarere.
Gahunda ya Girinka Munyarwanda ni imwe mu ziteza imbere abaturage, bakava mu bukene bagashobora kwiteza intambwe mu iterambere. Iyi gahunda kandi ni igihango abanyarwanda bagirana, kuko ukugabiye uramuzirikana, ikaba ari  imwe mu nzira zigana  ku bisubizo by'amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.