Kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Mutarama 2018, mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Rubengera hatangirijwe igikorwa cyo gukoresha indege ziguruka nta mupilote uzirimo,  zizwi nka Drone,  mu bikorwa byo gukusanya amakuru ku butaka buhingwaho. Kikaba ari igikorwa giterwa inkung a na Banki y’Isi.
Asobanura imikorere n’akamaro k’Izi ndege Bwana Frederic Mbuya, Umupilote uyobora izi ndege akoresheje mudasobwa yavuze ko ikitaweho cyane ari ukumenya imiterere y’ubutaka, ikigero cy’ububobere bwabwo (Moisture), ubuso bw’ubutaka,  icyo ubutaka bukeneye ngo umusaruro wingere, n’ibindi bipimo nkenerwa byafasha mu kuzamura umusaruro. Ibi bikorwa mu mwanya muto, birizewe  kandi  bigatwara uburyo buke ugereranyije n’uburyo busanzwe.
Iyi gahunda ikaba ije mu buryo bw’igerageza ikaba izakomereza mu turere twa Nyanza, Rwamagana na Kayonza. Ikaba itegerejweho kuzamura umusaruro n’ubunyamwuga bw’ubuhinzi.
Ikoranabuhanga ry’indege zitagira umupilote si inkuru nshya mu Rwanda n’ubwo mu buhinzi ribamjrije I Karongi. Twabibutsa ko no mu rwego rw’ubuzima iri koranabuhanga rimaze igihe aho izi ndege zifashishwa mu kugeza amaraso aho aba akenewe mu kurwana ku ndembe.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.