Kuri uyu wa Gatandatu, tariki 20Mutarama 2018, hirya no hino mu mirenge igize Akarere ka Karongi habereye igikorwa cy’umuganda wihariye w'urubyiruko. Ku rwego rwakarere, iki gikorwa cyabereye mu murenge wa Twumba, Akagari ka Gakuta.
 Ibi bikorwa byitabiriwe n'Umunyamabanga Uhoraho muri Ministere y'urubyiruko Bwana BIGENIMANA Emmanuel, ari nawe mushyitsi mukuru wari kumwe n’ubuyobozi bw’Akarere  bwari buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere Bwana Ndayisaba François, Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza, Madamu Drocella Mukashema, n’Inzego z’Umutekano; Ingabo na Polisi. Bakaba bakoranye umuganda n’urubyiruko aho basanywe inzu imwe y’umwana w'imfubyi utishoboye, ndetse habumbwa n'amatafari yandi yo kubakira abandi batishoboye.
 Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko yabasabye  kutibagirwa ideni rufite ryo kuba inkomezabigwi, rugakoresha ubwenge n’ubushobozi rufite rukubaka u Rwanda uko turwifuza,  kurangwa n’imyitwarire mizima kugira ngo ruzageze u Rwanda ku iterambere, kwirinda ibiyobyabwenge ninda z'imburagihe kuko bidindiza iterambere. Yasabye ko urubyiruko rugomba kugira isuku n’ umuco.
 Nk’umusemburo w’iterambere, urubyiruko rugaragaza uruhare runini mu iterambere ry’igihugu n’Akarere ka Karongi by’Umwihariko.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.