Kuwa Gatatu, tariki ya 17 Mutarama 2018, mu Karere ka Karongi  hasojwe gahunda y'intore  mu biruhuko . Ku rwego rw'Akarere umuhango wabereye mu Murenge wa Rwankuba, Akagari ka Gasata.
 Intore mu biruhuko zatojwe byinshi bitandukanye n'uko babigaragaje  mu bikorwa ndetse n'ubuhamya bwatanzwe n'uhagarariye ababyeyi wanashimye Leta   kuba yarashyizeho iri torero, nk’imwe mu nzira zo kubaka umunyarwanda  uhamye.
Izi ntore  zishoje iyi gahunda zikoze ibikorwa byinshi, hagendewe ku Murenge uku niko babashije guteza Igihugu imbere:
Gashali: habumbwe  amatafari 1119, hatunzwe 1,5 st y’amabuye, uturima tw’igikoni 5, hacukuwe n’ubwiherero 9.
Gishyita: ahabumbwe amatafari 487, guharura Umuhanda 2km, bacukuye ubwiherero 13.
Gitesi: habumbwe amatafari 196, hasanzwe inzu 1, hubatswe ubwiherero 4, uturima tw’igikoni 5.
Mubuga: Ubwiherero 4, uturima tw’igikoni 4, Bashijwe ikibanza kizubakwamo amashuri ibyuma by’amashuri  2.
Murambi : hubatswe ubwiherero 8, habumwe amatafari 480, batwara andi 1500 yo kubaka amashuri, bakoze n’umuganda wo gusukura urwibutso rwa Kilinda.
Murundi : hubatswe ubwiherero 4, uturima tw’igikoni 27, kubumba amatafari 1379.
Mutuntu: habumbwe amatafari 1022, hubatswe ubwiherero 21 hacukurwa nubundi 2, uturima tw’igikoni 8, hubatswe ibiraro by’amatungo 3, hubatswe ikiraro 1 n’ibiti haharurwa n’umuhanda wa m 400.
Rubengera: hubatswe ubwiherero 36, uturima tw’igikoni 18, habumbwe  amatafari 854.
Rugabano: hubatswe ubwiherero  12, habumbwe amatafari 2150
Ruganda :  hubatswe ubwiherero 3, habumbwe amatafari 502, hubatswe uturima tw’igikoni 3, hatundwa n’amategura 630.
Rwankuba: hubatswe imisarane 3, hacukuwe imisarane 2, hatunganyijwe uturima tw’igikoni 3, habumbwe amatafari 115, hatundwa n;amatafari 6,200 yo kubaka amashuri, hatunzwe amabuye St 1.5 yo kubakira utishoboye.
Twumba: hubatswe ubwiherero 14, uturima tw’igikoni 19, kubumba amatafari 207 no guharura umuhanda  34m.
Gahunda y’Intore mu biruhuko yatangiye mu 2012. Ikaba yari igamije ko tugira urubyiruko rufite imyumvire iteye imbere mu bumenyi bwose nkenerwa (Uburere mbonera gihugu,ubumenyi rusange na gahunda za Guverinoma). Iyi gahunda yatangijwe na Minisitiri wari Ushinzwe Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, mu rwego rwo gufasha urubyiruko kugira uruhare mu iterambere ry’Igihugu aho kujya  mu myitwarire igayitse irimo gukoresha ibiyobyabwenge, inda z’imburagihe, uburara n’ibindi.
Ni muru uru rwego Akarere ka Karongi kakomeje gutoza urubyiruko, hatezwa imbere Indangagaciro z’Umuco Nyarwanda, hibandwa ku kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside, Virusi y’agakoko gatera Sida, Inda z’Imburagihe binyujijwe mu biganiro ku buzima bw’Imyororokere, imydagaduro ariko hanashakwa ibisubizo ku mibereho ya bamwe mu baturage ari naho hagenda hanagerwa ku bikorwa byagaragajwe hejuru.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.