Kuri uyu wa 16 Mutarama 2018, mu mirenge ya Bwishyura, Murambi, Mubuga,Ruganda, Rwankuba, Gitesi, Gishyita, na Rubengera, hatangiye ingendo z’ Abagize Inteko Ishinga Amategeko/ Umutwe w’Abadepite basuraga ibikorwa bikorwa ku ngengo y’imari ya Leta.
Ni ingendo zitabiriwe n’ubuyobozi bw’Akarere aho bajyana n’amatsinda y’aba Badepite. Mu bikorwa bisurwa,  hibandwa cyane ku bikorwa byari mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2016-2017, harebwa uko ibi bikorwa byagezweho, ibisubizo byazaniye abaturage n’uko babyakiriye. Hanarebwa kandi ibikorwa bikorwa ku ngengo y’imari y’uyu mwaka 2017-2018, harebwa aho bigeze, imbogamizi n’inama mu rwego rwo kugira ngo abaturage bagezweho iterambere rirambye.
Nyuma yo gusura ibi bikorwa Intumwa za rubanda zigirana ibiganiro n’abaturage bakareba intambwe bagezeho biteza imbere, ibibazo n’imbogamizi bahura nazo, gusobanurirwa zimwe muri gahunda za leta ndetse abaturage bakagaragaza ibyo bifuza gukorerwaho ubuvugizi n’izi ntumwa zabo.
Izi ngendo z’abadepite zatangiye kuwa mbere, tariki 15 Mutarama 2018 zikazasozwa  tariki ya 20 Mutarama 2018. Ikaba ari imwe mu nzira intumwa za rubanda zikoresha mu kugera ku bazitumye  kandi nk’urwego rufite mu nshingano, kwemeza ingengo y’imari ya Leta banakurikirana uko ikoreshwa.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.