Ku wa kabiri tariki ya 09/01/2018 muri IDP model ya Rugabano habereye igikorwa cyo gutomboza abaturage 140 bazahabwa amazu  ari kubakwa muri uwo  Mudugudu. Igikorwa cyakozwe kubufatanye bwa’Intumwa ihagarariye ikigo cy’igihugu NAEB, Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge  wa  Rugabano n'Abahagarariye Inzego z'umutekano (Army, Police na DASSO).

Bimwe mu byagendeweho mu gutoranya aba bantu ni ibi bikurikira :

 1. Kubanza  abaturage(31) bari bafite amazu  yasenywe ahari kubakwa ayo  mazu .            

2. Abaturage bemeye kuzubakirwa amazu  ariko  batatwaye amafaranga  ya expropriation y'inzu bari batuyemo ahazahingwa icyayi.

Abaturage bishimiye uburyo bwakoreshejwe mu gutoranya abazatuzwa muri ayo mazu kandi bagaragaza ibyishimo batewe no guhabwa ayo  mazu ndetse bishimira na gahunda nziza za Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika KAGAME Paul .

Abaturage basigaye bamenyeshejwe ko bazubakirwa muri phase ya II y’uyu mushinga wa IPD Model wa Rugabano.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.