Kuri uyu wa kabiri tariki 09/01/2018 mu karere ka Karongi hakomeje itorero ry’abanyeshuli bari mu biruhuko mu ma zone yose  y’Akarere ka Karongi ariyo TTC RUBENGERA, ESAPAN NGOMA, GS GISOVU, ES KIRINDA na ES RUGABANO rikaba ryitabiriwe n’abanyeshuli 1794 (Igitsina gabo 806 n’Igitsina gore 943) kuri 1904 bari bateganijwe mu Karere kose ka Karongi.  imibare w'abatozwa dufite ntiwahindutse. Bakaba bakora gahunda z’Imyitozo ngororamubiri, Akarasisi, Intambwe y'intore  n'Umukorongiro wo kunyura mu mitego.

Kuri uyu munsi habaka hatanzwe ibiganiro bikurikira :

1.Amateka na sociologie by'ihohoterwa mu miryango

2.Umurongo w'imikorere n'imitunganyirize y'urugerero rwo  kurwanya ibiyobyabwenge,

3.Kurwanya ingengabitekerezo ya genocide na gahunda ya Ndi Umunyarwanda

4.Ubizima buzira umuze mu buryo bwo gutegura PFT izakorwa ejo kuwa 10/01/2018,

Muri rusange ingando ziragenda neza ku ma Sites yosse kuko abatoza bose bahari n’imibereho y’abatabiriye ingando ni myiza imeze neza  ku bijyanye n’amafunguro aboneye kuko mu gitondo bahabwa umugati n'igikoma n'amafunguro ya Saa Sita na nimugoroba ku buryo buhagije. Uretse abarwayi gusa 4 bagiye mu bitaro: umukobwa wo kuri site ya TTC Rubengera wagiye ku bitaro bya Kibuye, abandi 3 barimo abakobwa 2 n'umuhungu 1 bo kuri site ya GS Gisovu bagiye ku bitaro bya Mugonero. Abandi n'indwara zoroheje baravurwa bagasubira muri gahunda z'Itorero.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.