Kuri uyu wa 09/01/2018, ku bufatanye bw’Akarere n’Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco ( NRS) gihagarariwe na Munyemana Ernest n’Umukozi w’Akarere ushinzwe urubyiruko umuco na siporo Bwana Bihira Innocent,  hakozwe inama yahuje izo nzego n'urubyiruko rwose rwavuye IWAWA rugeze ku 150/381 rukiri mu Karere.

Haganiriwe ku ngingo zikurikira :

 1)kureba ko Akarere kafasha urwo rubyiruko kwiteza imbere bahabwa ibikoresho bijyanye nimyuga,

2. Kubashishikariza kwibumbira mu makoperative no kwitabira gahunda ya Kora WIGIRE ndetse n’amatsinda yo kwizigama,

 3. Kureba imbogamizi bafite n’uburyo zazakemurwa.

Nyuma yo kuganira nabo hafashwe imyanzuro ikurikira :

1) Akarere kiyemeje gukurikiranira imibereho y’uru rubyiruko bagahabwa ibikoresho, kandi nibura bagakorana inama rimwe mu kwezi ku rwego rw'umurenge na rimwe mu gihembwe ku rwego rw’Akarere.

2. urubyiruko rwashishikarijwe gukora koperative nibura 1 muri buri murenge zikazafashwa kwiteza imbere ku bufatanye na NRS.

3. Koperative imwe yavutse " TWITEZE IMBERE", igizwe nabantu 38 igiye gushyirwamo imbaraga.

4. Akarere kamaze gafasha urubyiruko 149, ibikoresho bifite agaciro ka miliyoni 8.5.

Intumwa za  NRS zishimiye intambwe imaze guterwa zigira inama Akarere kuyikomerezaho urubyiruko rugahuzwa kenshi. Ku birebana n’ubushobozi, bavuze ko bagiye gukora ubuvugizi kugira ngo MINALOC, izagireamafranga yohereza ya monitoring.

Urubyiruko narwo rwishimiye kuba rwahujwe muri iyi nama.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.