Ku wa mberere  tariki 08/01/2018 Umuyobozi w'Akarere ka Karongi yasuye umurenge wa Gitesi akorana Inama n'abaturage ndetse n'Abayobozi batandukanye baturutse mu bigo by'amashuri, ibigo nderabuzima.

Mu kiganiro yagiranye nabo yibanze kuri ibi bikurikira:

1. Ubuhinzi harimo guhingira ku gihe, gukoresha ifumbire biciye muri gahunda ya nkunganire, Gutubura Imbuto, no kuzigama imyaka;

2. Uburezi: Imyiteguro y'itangira ry'amashuri, isuku ku bigo, abana batwara inda zindaro;

3. Ikibazo cy'imirire mibi, isuku mu ngo, ku mubiri n'ahandi hose, Mutuelle de sante na human security;

4. Imyiteguro y'uruzinduko rw'Abadepite bazasura Akarere kuva kuwa 15/01/2018;

5. Ikibazo cy'amakimbirane mu miryango;

5. Gutegura neza imishinga y'ubudehe hibandwa ku byafasha abaturage bakiteza imbere (ex: Gutubura Imbuto y'imyumbati, ibirayi n'ibindi).

Inama yashoje Umuyobozi w'Akarere ashimira abayitabiriye anabifuriza umwaka mushya muhire wa 2018.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.