“Itorero ry’Igihugu ni umwe mu miyoboro yihutisha iterambere n’imibereho myiza, y’abanyarwanda.” Ibi bikaba byavuzwe n’umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Mukashema Drocella, muri gahunda y’Inama ya Komite Mouzabikorwa y’Itorero kuri uyu wa 12 Ukuboza 2017.
Mukashema Drocella  akomeza asaba abatozwa kugira ubwitabire kugirango inyigisho bahabwa zitume babasha kuba bahinduka ngo kuko ikifuzwa ari uko twese twagenda mu nzira imwe tukubahiriza za ndangagaciro na Kirazira by’umuco nyarwanda tukabasha kugera kuri rya terambere twifuza.
Ati”Abanyarwanda bose ndabashishikariza kwitabira itorero, Buri wese iby’itorero abigire ibye,abantu twaciye mu itorero duhinduke,duhindure n’abandi buri wese afate akaboko mugenzi we.Ibibazo byinshi biri hariya ku mudugudu,itorero riramutse rihamye byakemukira.”
Hashize  imyaka 10 itorero ry’Igihugu ritangiye. Rikaba  ryaribanze ku kumenyesha amahame y’Itorero, kugarura imvugo ya gitore,kwimakaza indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda, n’ibindi.
Ndabamenye Innocent umutoza umwe mu bagize itsinda ry’Abenge (intore z’abayobozi icumi zatoranyijwe mu karere zahawe amahugurwa I nkumba zikaba zizatoza) avuga ko biteguye gutoza intore ku buryo zitora ishyaka ry’u Rwanda.
Ati”tuzakora ku buryo intore itojejwe izaba koko intore nzima nayo yitegura gushyira mu bikorwa ibijyanye n’ubutore byose”.
Itorero ry’igihugu ryatangiye tariki ya 16 Ugushyingo 2007 ritangijwe n’Umukuru w’Igihugu Paul Kagame,kuva itorero ryatangira 2007 kandi muri karongi abasaga ibihumbi 19 bamaze guca mu itorero.
Hari uburyo butatu komisiyo y’igihugu y’itorero ikoresha igirango itoze abanyarwanda umuco w’ubutore aribwo itorero ryo ku mudugudu,itorero ry’abanyeshuri bari mu birihuko n’itorero rizatangira muri Mutarama 2018 rizabarizwamo abanyeshuri barangije amashuri atandatu yisumbuye,intego ya komisiyo ni uko umunyarwanda aba umunyarwanda ukunda igihugu,ukunda umurimo, afite indangagaciro na kirazira z’umuco nyarwanda.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.