Kuva kuwa 31Ugushyingo 2017, mu Karere ka Karongi hatangiye isuzuma ry’ibikorwa by’abafatanyabikorwa  bahuriye muri Jadf ari ryo huriro ry’abafatanyabikorwa bagizwe n’imiryango itegamiye kuri Leta, Sosiyete sivile, ndetse n’abikorera.
Iki gikorwa kikaba kigamije kureba ibikorwa abafatanyabikorwa bakorera abaturage, guhuza abafatanyabikorwa bakora ibintu bisa no gufasha mu rwego rwo kunoza ibikorwa ngo bigirire akamaro abaturage mu buryo buruseho.
Muri iki gikorwa kandi, abanyamuryangoba JADF babona amahirwe yo kwigira kuri bagenzi babo bakaba banagirana inama zibafasha mu kongera ubumenyi bw’ibyo bakora byose bikaba  bifasha mu terambere ry’Akarere.
Iki gikorwa giteganywa n’itegeko rigena inshingano za JADF ryasohotse mu Igazeti ya Leta No29 bis yo kuwa 20/Ugushyingo/2015, Ingingo ya 5 mu gika cya 3 na 4  aho inshingano za JADF zirimo
 “Gusuzuma gahunda z’ibikorwa  za buri munyamuryango wa JADF zifasha mu kugera ku ntego z’iterambere ry’Akarere no
Kwimakaza umuco wo guhanahana ubumenyi n’ubuzoberenmu bagize JADF y’Akarere.”

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.