Kuwa   30 Nzeri 2017, mu Mirenge yose igize Akarere ka Karongi habereye umuganda usoza ukwezi. Ukaba waribandaga ku bikorwa byo kongera ibikorwa remezo aho basizaga ahazubakwa ibyumba by’amashuri, amavuriro n’ibindi.
Isibye ibikorwa byinshi byakozwe, uyu muganda ntiwari usanzwe kuko witabiriwe n’Abanyacyubahiro batandukanye. Mu Murenge wa Twumba, umuganda witabiriwe na Depite Nyinawase Jeanne d’Arc, I Murambi hari Depite Manirarora Annoncee naho muri Rugabano hari Senateri Mukankusi Perrine.
 Minisitiri Ushinzwe Impunzi no kurwanya Ibiza Madamu Debonheur Jeanne d’Arc akaba ari imboni ya Guverinoma mu Karere ka Karongi ai kumwe na Depite Musabyimana Samuel, bakoreye umuganda Mu Murenge wa Rubengera mu Kagari ka Bubazi ku Rwunge rw’amashuri rwa Bubazi, ahasizwaga ikibanza kizubakwamo ibyumba bitatu by’Amashuri.
Nyuma y’umuganda Minisitiri Jeanne d’Arc yaganirije abaturage aho yabahaye ubutumwa bujyanye no gukumira Ibiza. Aha yabibukije ko hagomba kwirindwa isuri hacukurwa imiringoti, hakirindwa imiyaga haterwa amashyamba banazirika ibisenge by’amazu.
Umuganda ni kimwe mu bisubizo abanyarwanda bishatsemo ngo biteze imbere. Buri wa Gatandatu wa nyuma w’Ukwei hakaba hakorwa umuganda rusange ku bikorwa biba byumvikanyweho.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.