Kuwa 29Nzeri 2017, Minisitiri wo gucyura impunzi no gukumira ibiza, Debonheur Jeanne d’Arc  yasuye impunzi zo mu nkambi ya Kiziba mu Karere ka Karongi.
Minisitiri Debonheur yavuze ko uru ruzinduko ari rumwe mu zo azagirira mu nkambi z’impunzi zitandukanye ziri mu gihugu, rukaba rugamije kumenya uburyo zibayeho n’ ibibazo zifite kugira ngo bishakirwe ibisubizo ndtse no kumenya abafatanyabikorwa bagira icyo bakora mu kuzamura imibereho y’impunzi.
Uretse imiryango nterankunga, Leta y’u Rwanda ikaba igira uruhare runini mu gutunganya ibikorwa remezo ndetse n’umutekano kugira ngo ubuzima bw’izi mpunzi bukomeze kuba bwiza nk’ubw’abandi Baturarwanda.
Mu by’ingenzi uyu munyacyubahiro yasuye harimo,; Ikigo nderabuzi, ahatunganyirizwa amazi, amashuri,… Minisitiri Debonheur yijeje izi mpunzi ko Leta izakomeza gukora ibyo ishoboye byose kugira ngo  zibeho ubuzima bubereye.
Mu ijambo ry’uhagarariye umuryngo mpuzamahanga wita ku Mpunzi UNHCR, Ahmed Baba Fall yashimiye Leta y’U Rwanda ubufatanye igira mu kurengera impunzi anasaba impunzi kwibona mu itermbere kandi nazo zigakora ziteza imbere.
Yagize ati “Let y’u Rwanda ni umufatanyabikorwa mwiza, dushimira ko yakiriye impunzi kandi ikaba ikomeje gukora byinshi ngo imibereho y’impunzi igume kuba myiza.”
Izi mpunzi,  zirishimira kuba zisigaye zihabwa amafaranga aho guhabwa ibyo  kurya, aho buri muntu agenerwa amafaranga 7600 ku kwezi, ibi ngo bikaba bituma umuntu ahaha icyo yifuza.
Inkambi ya Kiziba yubatswe ku buso bwa 28Ha. Ikaba icumbikiye impunzi 17540 zimaze imyaka 21. Abagera kuri 60 b’izi mpunzi ni urubyiruko.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.