Kuri uyu wa Gatanu mu Karere ka Karongi habereye umuhango wo gutaha inzu y’abajyanama b’ubuzima yuzuye mu Murenge wa Bwishyura.
Umushyitsi mukuru muri uyu muhango ni Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Dianne wari uherekejwe na Minisitiri Ushinzwe kurwanya Ibiza no Gucyura Impunzi Debonheur Jeanne D’Arc, Madamu Dr. MUKABARAMBA Alivera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Umuyobozi w’Intara y’Uburengerazuba Umuyobozi wa RCA, Abayobozi b’uturere mu Ntara y’Uburengerazuba.
Aba bose bari baje gushyigikira igikorwacy’Abajyanama b’ubuzima barenga 1600 bubatse iyi nzu baturuka mu mirenge 13 igize Akarere ka Karongi. Bahuriye ku gikorwa kimwe cy’iyi nyubako ikaba ari nayo mpamvu abafashe ijambo muri ibi birori bose babyise ubudasa.
Inzu abajyanama b’ubuzima bubatse ifite agaciro kabarirwa muri 350 000 000. Ubwo….. uhagarariye abajyanama b’ubuzima yafataga ijambo yavuze ko atari ho bashaka guhagararira gusa ahubwo bakataje mu iterambere. Yagize ati “iyi ntambwe duteye tuzongeraho izindi, ikindi ntituzarekera aho kuko tuzakomeza kwiteza imbere.”
Mu ijambo rye Minisitiri w’Ubuzima yasabye Abajyanama b’ubuzima kurangwa n’ubunyangamugayo kugira ngo ibi batangiye bizakomeze gutera imbere koko.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.