Kuri uyu wa 20 na 21 Nzeri 2017, mu Karere ka Karongi habereye ibikorwa bikomeye byo gutangira igihembwe cy’ubuhinzi 2018A.
Muri ibyo bikorwa harimo gahunda yo gutangiza igihembwe cy’Ihinga 2018A hakorwa umuganda wo gutera imbuto z’ibigori, aho ubuyobozi bw’Akarere buhagarariwe n’Umuyobozi w’Akarere Ndayisaba François, Umuyobozi wa RAB mu Ntara y’Uburengerazuba, Uwumuremyi Jeannine, abakozi b’Akarere, inzego z’umutekano, Igisikari na Polsi bawitabiriye.
Uretse ibikorwa byo gushyira ifumbire no gutera ibigori mu gishanga cya Gasura, muri uyu muganda hagaragaye ubwitabire buri hejuru.
Mu ijambo ry’Umuyobozi w’Akarere ari nawe wari Umushyitsi mukuru muri iki gikorwa yibukije abaturage ko bagomba kubyaza umusaruro amahirwe aboneka. Aha yabibutsaga kudategereza imvura gusa ngo kuko ikirere gihora gitungurana. Ababwira ko kuba bafite imibande irimo amazi byakabaye igisubizo.
Yaize ati “Ntbikwiye ko duhanga amaso ikirere gusa kuko Imana yaduhaye imigezi.  Iyi mibande yose ibamo amazi, dukwiye kuyabyaz umusaruro kuko iyo imvura ibaye nkeye ntibigomba guhagarika imirimo yacu kandi dushobora gukoresaubundi buryo.”
Ikindi gikorwa cy’ubuhinzi ni uruzinduko rw’Abadepite aribo Nyirarukundo Ignacienne na Hon. Barikana Aimable baje kurebe uko imyiteguro n’imitangirire y’igihembwe cy’ihinga yifashe. Uretse kuba barasuye ubuso bw’amaterasi bwateguwe, banageze mu mirima y’ibitunguru iherereye mu Murenge wa Rubengera bihingwa bakoresheje uburyo bwo kuhira.Izi ntumwa za Rubanda zanagiye kandi mu rugada rwa Kawa rwatangiye gukorere muri Rubengera rwa Koperative KOPAKAMA.
Muri rusange aba banyacyubahiro bishimiye ukuntu ibitunguru bitoshye kubera tekiniki zo kuhira I musozi, banashimishwa n’uburyo uru ruganda rutaramaraamezi atandatu  rwubatswe rwahaye abaturage akazi aho basanze abasaga 300 biganje mo abagore bahakora mu kujora ikawa ziba zimaze gukurwaho agahu k’umweru zigasigara ari icyatsi kibisi(green coffee).
Inzego z’ibanze ndetse n’Inzego nkuru z’igihugu zihora zirebera icyafasha umuturage. Ni muri ubwo buryo Inteko Ishinga Amateko idasigara inyuma iyo ubuhinzi butangiye.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.