Ku wa 19Nzeri 2017, mu Murenge wa Gitesi, habereye gahunda yo gusura ibikorwa byagiye biterwa inkunga n'Imishinga itandukanye ya EKN yanyujijwe muri CRS. iyi gahunda yari igamiye kureba niba ibikorwa by'Imishinga yagiye irangira byarakomeje gukurikiranwa, cyangwa byarahagarariye aho.
Mu matsinda yasuwe harimo Itsinda Twongere Umusaruro, ryahoze rigenerwa ibikorwa by'umushinga COSA n'Undi witwaga "Ibyiringiro" yashyizwe mu bikorwa na CRS ku nkunga ya EKN. N'ubwo iyi mishinga imaze myaka myinshi ishoje ariko abahoze ari abagenerwabikorwa bayo baracyakora ibikorwa by'iterambere iyi mshinga yabigishije. Iri tsinda rikaba rihuriwemo n'abantu bafite ubwandu bwa virus itera SIDa ariko bagaragaza ko bamaze gusobanukirwa uko babana n'indwara nk'umuturanyi.                   
Atuganiriza, Bizimungu Manasse, umunyamuryango w’Itsinda ryo kubitsa no kugurizanya “Twongere Umusaruro” yatubwiye ko mbere y’uko imishinga ya EKN ibageraho yari araye ari bupfe kubera uburwayi bwa SIDA no kutiyakira.
Yagize ati “uyu mushinga wasanze nsigaye ngendera ku nkoni ebyiri, amavi yari yarafatanye, nari ngeze kure. Wari kumva ngo napfuye. Ariko ubu narakize ubu rwose na ka football ndagakina dore ko kera ndi muri SERAYI nagakundaga. Ubu nta tungo ritaba iwange, inkoko mfite ntiwabara, inka, ubuhinzi n’ibindi. Ubu ntekereza korora ingurube kuko ari itungo mbona ryakwihutisha ubukungu. Ariko rwose aho ndi mpakesha guhura n’abandi tukiga kubaho neza.”Si Manasse gusa kuko n’abandi bavuga ko hri ibyo bagezeho babikeshe iyi mishinga.
Rusagara Felicien, Umukozi wa CRS avuga ko basuye imishinga yarangiye ngo barebe niba ibyo bakoreye abaturage n’ibyo babigishije barabikomeje cyangwa byararangiranye n’umushinga. Akomeza avuga ko nta kamaro byaba bifite abategura imishinga yunganira abaturage batagiye bareba ibizakomeza kubagirira akamaro na nyuma y’umushinga.
Tumubajije impamvu ibyo bakoze mu myaka myinshi ishize bigikomeje kwitabirwa n’ubwo imishinga yarangiye, BYUKUSENGE Muriel, umukozi wa CRS yatubwiye ko biterwa n’uko ibyo bakora biba biri mu murongo wa Leta bityo n’iyo umushinga wasoza Leta nk’Umufatanyabikorwa ikomeza gufasha abaturage bayo kubungabunga banongera ibyo batojwe.
Amatsinda yo kubitsa no kugurizanya yaje nk’igisubizo mu kongera ubukungu, gufasha abaturage kungurana inama mu bijyanye no kurandura imirire mibi, gukemura amkimbirane yo mungo n’ibindi. Akaba anagaragara nk’igisubizo ku bafite ubwandu bwa Virusi itera Sida kuko bahura bakajya inama mu mirire, mu isuku mu kutigunga n’ibindi.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.