Kuri uyuwa 12 Nzeri mu Murenge wa Rubengera habereye inama yahuje ubuyobozi bw’ Akarere, abaturage n’abafatanyabikorwa  ba sosiyete Sivile bahuriye muri CCOAIB, ishyirahamwe riterwa inkunga n’ umuryango w’ Abadage witwa GTZ.
Iyi nama yibanda ku gufasha abaturage kugira uruhare mu itegurwa ry’ imihigo, ishyirwa mu bikorwa ryayo, mu isuzuma ry’ imihigo ndetse n’ igenamigambi muri rusange.
Bimaze kugaragara  ko iyo  abaturage bagize uruhare mu igenamigambi, bigira akamaro, kandi ibikorwa bikaramba.
Ni inama yarangiye abafatanyabikorwa bemeye ko bagiye kongera imbaraga zishyirwa mu kumenyasha abaturage ibijyanye n’imihigo.
Twabibutsa ko iterambere ry’Igihugu ndetse n’Akarere mu buryo bw’umwihariko riba riri mu maboko y’abafatanyabikorwa bane badashobora kuburamo n’umwe ngo ritungane aribo: Umuturage, Abikorera n’imiryango idaharanira inyungu. Iyi nama ikaba yaje yongera kugaragaza uruhare rwa buri wese mu iterambere.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.