Kuri uyu wambere tariki 11Nzeri 2017, ku Karere ka Karongi hateraniye inama yari yahuje ubuyobozi bw’ Akarere n’ abanyamadini ndetse n’ amatorero afitei bigo by’ amashuri bikorere mu Karere.
Yari inama yo kunoza uburezi ndetse no kwibukiranya kumasezerano y’ ubufatanye ari hagati y aba nyir’ ibigo n’ inzego bwite za Leta.
Hanarebwe kandi amategeko ajyanye n’ imicungire y’ abakozi aho abari mu namabaganirijweku biteganywa n’ amategeko mu rwego rwo kuzahura iremery’ uburezi no gutezaimbereumuco wo kubazwa ibyo abantu bakora.
Ni inama yagaragayemo gusangira ibiganiro aho abayijemo bagaragaje ko iba ikenewe byibuze inshuro zirenze imwe mu mwaka ngo kuko hari byinshi bamenyeyemo cyane cyane ibijyanye n’ aho inshingano za buriwese zigera mu micungire y’ ibigo byigenga bigafashwa na Leta kubw’ amasezerano.
Ibigo by’amashuri bifashwa na Leta bishingiye ku madini bikaba ari byinshi ugereranyije n’ibindi. Uburezi bushingiye ku bihaye Imana bivugwaho kuba bufite ireme  riri hejuru y’uburezi bw’ndi mashuri. Ni muri urwo rwego iyi nama yarebaga uko iryo reme ryabungwabungwa.


Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.