Kuri uyu wa 07 Nzeri 2017, mu Karere  ka Karongi, Itorero rya Pentikositi ryakoze imurikabikorwa ry’amatsinda yo kuzigama.
Iki gikorwa cyari kiyobowe n’Umuvugizi wungiririje w’Itorero ry’Abapentikositi mu Rwanda Pasitoro Karangwa John wari kumwe n’umuyobozi w’Ururembo rwa Kibuye, Uhagarariye ubuyobozi bw’Intara na Murindangabo Rwanda Aimable akaba ariwe wari uhagarariye Akarere ka Karongi.
Mu bamurikaga ibyagezweho muri iyi gahunda y’amatsinda yo kuzigama no kugurizanya bari baturutse mu turere twa Karongi na Rutsiro ari naho iyi gahunda yatangiriye bagaragaje byinshi bakesha aya matsinda, birimo kuzamura imibereho yabo mu rusange ndetse no kuzamurana muri rusange.
Aganiriza abari baje muri iyi gahunda, Pasitoro Karangwa John, yibukije ko ari ngombwa kuzamurana buri wese akazirikana mugenziwe. Ibi akaba yabisanishaga n’Igitekerezo kiboneka muri Mariko 2:1-12, ahagaragara umuntu wari ufite ubumuga bw’Ingingo ariko abantu bakaza kumugeza imbere ya Yesu bamunyujije mu gisenge bityo agakizwa ubwo bumuga. Pasitoro Karangwa yavuze ko ari ngo kugira ku mutima ubutwari bwo gufasha ngo nk’uko aba bantu bakoze ibitoroshye barwana ku buzima bw’uyu ari ko abagize itorero bagomba gushaka ibyafasha abanyantege nke.
Mu ijambo ry’Intumwa y’Umuyobozi w’Intara, Bwana Laurent yashimiye ADEPR kwigisha iby’Imyizerere ariko bakanongeraho ko umukristo nyawe agomba no kuzigamana. Yanagarutse ku bibazo bituma abantu bahora mu bukene ko akenshi usanga ari ukutamenya. Ashimira Itorero kobo iki kibazo bagenda bagikemura kuko aya matsinda yigirwamo inyigisho zijijura abantu bityo akabona ko ubukene buzaba umugani.
Yagize  ati “Igikenesha abantu ni ukutamenya ko iyo urindiriye guhanga ngo ubone uzigame , ntabyo ugeraho, ikindi mbona gikenesha ni ubuhemu, n’Ubwo turi abantu ariko nk’Abakristo simbona uburyo mwakwemera ko hari uwkwitwa umuhemu, ikindi aya matsinda arabahugura ahubwo namwe mwakabaye abarimu bigisha abandi inzira z’iterambere.”
Ibiganiro byakomeje bigaragaramo gushima, gusa bibukijwe ko ari byiza ko ibyo byiza bakora bajya babimenyesha n’inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta mu rwego rwo gukomeza gushimangira imikoranire.
Gahunda y’Amatsinda yo kubitsa no kugurizanyamuri ADEPR ururembo rwa Kibuye yatangiye muri 2011, ubu usibye inka, ihene, ingurube. Intama n’inkoko bifite agaciro ka 13, 828,000 Frw abanyamuryango b’ayo matsinda bamaze korozanya bafite umafaranga 58, 884, 960 Frw babitse ku ma konti. Bakaba banafashanya mu kwishyura ubwisungane ndetse n’ibindi byunganira gahunda za Leta.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.