Kuri uyu wa 05 Nzeri 2017, mu Murenge wa Rugabano hatangirijwe gahunda yitwa “Tugaburire Ahazaza (Feed The Future)”.
 Ikaba ari gahunda igamije guhugura no kwereka ababyeyi uburyo bwo gutegura indyo yuzuye bahereye ku bihingwa bihaboneka cyane cyane ibijumba bifite ibara rya oranje byazanywe n’umushinga wa OSEPCCA bikaba bikungahaye kuri vitamin A.
Uretse kuba ibi bijumba bigira umumaro munini mu mirire, byanahingwa mu rwego rwo kwiteza imbere nk’uko uyu wabihinze, Habimana Felix, agaragaza uko amaze kugera kuri byinshi. Aho agarahaza ko nta kindi gihingwa cyamuzanira inyungu nko guhinga ibi bijumba akavuga ko amaze kwiteza imbere ibikesha ubuhinzi bw’ibi bijumba.
“Ubu buhinzi bwaranzamuye cyane kuko mpinga bwa mbere nari mfite ubutaka bwa are 19, umusaruro nakuyemo nyuma y’amezi atatu nawugurishijemo amafaranga 500, 000 kandi naranakuyeho ibintungira umuryango ubu nkaba maze kugura ubutaka bwa are 60 nzakoreraho ubuhinzi bwange.”
Tuyisabe Protais, Umuyobozi wungirije w’umuryango OSEPCCA, ukwirakwiza imbuto y’ibijumba bifite ibara rya Orange mo imbere mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo mu turere dutandukanye n’aka Karongi karimo, avuga ko bizafasha.
Ati : ʺIcy’ibanze twarebye dushinga uyu mushinga ni ikibazo cy’imirire, uje kubafasha ngo babashe kubona bya bijumba bya Orange kuko bikungahaye kuri Vitamie A igira uruhare mu mikurire y’umwana.ʺ
Yakomeje kandi agaragaza ko ibi bijumba binakorwamo ibindi biribwa byinshi, anamara impungenge abaturage ko isoko ryabyo rihari.
Yagize ati “Ibi bijumba bikorwamo biswi, imikati, capati, imitobe izwi nka jus, n’ibindi. Turabamenyesha ko kandi uwabyeza atazagira ikibazo cy’amasoko kuko amasoko turayafite.
Ibijumba bisanzwe ari ikiribwa gisanzwe gifatwa nk’igiciriritse abenshi bakanagifata nk’indyo ya gikene, gusa ibi bijumba by’ibara rya orange imbere byifitemo vitamin A ikenewe cyane kandi nk’uko twabivuze havamo ibiribwa byinshi kandi byiyubashye.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.