Kuri uyu wa 25 Kanama 2017, mu Karere ka Karongi habereye inama  yahuzaga ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa JADF, baganiraga kubufatanye mu kwesa imihigo y’umwaka twatangiye  wa 2017/18.
Ni inama yatangijwe na  Senateri Mukankusi Perrine wari waje gushyigikira iki gikorwa ari kumwe n’Abayobozi ku nzego zose z’Akarere bari bakuriwe n’Umuyobozi w’Akarere, Ndayisaba François, inzego za Gisisrikari na Polisi, Inkeragutabara (nk’umufatanyabikorwa) n’abandi.
Iyi nama yahamagajwe kuko haba hagomba kuganirwa ku bikorwa bitandukanye, kuri buri rwego doreko ari abaturage, imiryango itandukanye, abanyamadini ndetse n’inzego z’umutekano ari abafatanyabikorwa b’Akarere bagaherekeza mu nshingano zo guharanira iterambere.
Uretse ibikorwa muri rusange biba biri muri gahunda y’Akarere,  mu mihigo Umuyobozi w’Akarere azasinyana n’Umukuru w’Igihugu abafatanyabikorwa bibumbiye muri JADF bazayigiramo uruhare ruri hejuru ya 30%.
Ubufatanye bw’inzego mu bikorwa by’iterambere usibye ko bufasha mu kwihutisha ibyagenwe bunatuma ibikozwe biramba kuko buri wese aba yabigizemo uruhare bityo agashyira ingufu mu kubirinda.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.