Kuri uyu wa Gatatu, tariki 23Kanama 2017, ku Karere ka Karongi habereye umuhango wo gushyira umukono ku mihigo y’Abakozi b’Akarere.
Uyu muhango wabaye, abakozi b’Akarere  bahagarariwe n’Abayobozi b’amashami ndetse n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge bsinyiye imbere y’umuyobozi w’Akarere igitabo cy’imihigo yatangiye gushyirwa mu bikorwa, kuwa 01 Nyakanga ikazarangira kuwa 30 Kamena2018.
Imihigo yasinywe ikubiye mu nkingi ishetu arizo; Ubukungu, Imiyoborere n’ubutabera, n’iterambere ry’imibereho miza y’abaturage.
Mu biganiro byatangiwe muri uyu muhango, umuyobozi w’Akarere, Ndayisaba François yibukije ko gukora ari kare. Akomeza ashimira ubufatanye bugaragara, icyakora asabako bwakomeza ndetse bukarushaho ngo kuko burya “Inkingi imwe itagera inzu.”
Yagize ati “dukomeze umuco mwiza w’ubufatanye kandi bunarusheho. Mwibuke  ko umuntu adafatanyije n’abandi ari ntacyo yageraho kuko inking imwe ntigera inzu. Iyi mihigo tuzayesa vuba kandi neza dufatanyije twese.”
Imihigo ni imwe mu bisubizo Leta yashatse, bishingiye ku muco n'amateka y'Abanyarwanda bo hambere, mu guteza imbere u Rwanda vuba kandi abakorera Leta bose bakagira intego bakoreraho. Imihigo kandi yagaragaje ubudasa mu byo abantu bakora aho buri wese aharanira gukora byinshi byiza kandi vuba.
Imihigo y’abakozi ba buri rwego isinyirwa imbere y’Urukuriye, bigahinduka amasezerano baba bumvikanyeho kandi agomba gusohozwa.  Imihigo y’uturere muri rusange ikaba isinyirwa imbere y’Umukuru w’Igihugu bikozwe n’Umuyobozi w’Akarere.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.