Abanyarwanda muri rusanjye ndetse Abanyakarongi by’umwihariko bamaze kugera kuri byinshi bakesha ibisubizo Abanyarwanda bishatsemo bahereye ku muco ndetse n’imigenzereze y’abakera mu mateka ya mbere y’ubukoloni. Muri ibyo bisubizo u Rwanda rwishatsemo harimo, Inkiko, Gacaca, Girinka, Kuremerana n’izindi nyinshi zagiye zizamura abaturage umuntu akaba atatinya kuvuga ko ari igitego u Rwanda rwatsinze mu ruhado mpuzamahanga.
Mu muhango wo gutaha amazu yubakiwe abahungutse batishoboye bo mu Karere ka Karongi, Umurenge wa Bwishyura, wabaye kuri uyu wa 17 Kanama 2017,  Abari bahateraniye bakomeje kugaragaza ko aya mazu ari ay’Urukundo Ubuyobozi bw’igihugu bukunda Abanyarwanda.
Ubwo Minisitiri ufite mu nshingano ze kurwanya Ibiza n’ Impunzi, Mukantabana Seraphine,  (ari nawe Mushyitsi mukuru) yaganirizaga Abanyakarongi, yagarutse kuri gahunda za Leta ziteza imbere abaturage anashimira abafatanyabikorwa barimo amashami atandukanye afasha kugira ngo ubuzima bw’impunzi ziri ku butaka bw’u Rwanda, ndetse n’ubw’Abanyarwanda, bahungutse bava mu bihugu bitandukanye, burusheho kuba bwiza.
Yakomeje yibutsa abatujwe muri aya mazu ko ari ayabo, ko bageze imuhira bagomba gukora bakibona mu iterambere nk’undi munyarwanda wese. Yagize ati “Aya mazu ni ayanyu, aha ni mu rugo. Turabasaba ko mwakora mukabyaza umusaruro inkunga mugenewe ndetse n’izindi muzakomeza kubona ntihazagire rwose uwo muri mwe ukomeza kuba mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri kuko mubonye intangiriro.”
Yibukije abahawe amazu ko ntawemerewe kwikenuza aya mazu ayagurisha ngo kuko ntawe ugurisha impano y’urukundo. yagize ati “Iyi ni inzu y’urukundo muhawe. Ni impano igomba kubungwabungwa ikagumana ubwiza muyakiranye ndetse mukanarushaho kuyirimbisha. Nagiraga ngo  mbamenyesheko inzu y’urukundo itagurishwa!”
Gahunda yo kubakira abahungutse batishoboye iterwa inkunga n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku Miturire rizwi nka UN HABITAT. Mu Karere ka Karongi hubatswe amazu Icyenda harimo arindwi ari mu Murenge wa  Bwishyura aho uyu muhango wabereye n’andi abiri ari mu Murenge wa Rwankuba. Izi nzu zikaba zubatswe ku buryo butuma hadakoreshwa ubutaka bunini aho buri nzu iba ifite ibikoni n’ubwiherero imbere bityo hakaba hatanakenewe urugo/ igipangu kuko byose bikorerwa imbere.
Uretse aya mazu, abahungutse bahabwa amafaranga angana n’amadolari 250 kuri buri  muntu mukuru. Banahawe kandi ibiryamirwa na bimwe mubikoresho byo mu rugo, bakaba banakomeza kugezwaho izindi  gahunda za Leta  zibafasha kwikura mu bukene nka girinka,VUP n’izindi.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.