Kuri uyu wa Gatanu, tariki 11 Kanama 2017, ku Karere ka Karongi hateraniye inama y’Umutekano y’Akarere Yaguye, yayobowe n’Umuyobozi w’Akarere, Ndayisaba François afatanyije n’Inzego z’Umutekano.
Iyi nama yari itumiwemo inzego z’umutekano, abayobozi b’amashami akorera mu Karere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imurenge n’utugari twose tugize Akarere ka Karongi.
Atangiza iyi nama umuyobozi w’Akarere yishimiye ubufatanye bwagaragaye mu kuungabunga umutekano mu matora y’Umukuru w’gihugu agita ati
“Usibye kwishimira umutekano utagira inenge wagaragaye i Karongi mu gihe cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu no kwiyamamaza kw’abakandida, byanagaragaye ko ubufatanye muri byose ari intambwe igana ku byiza n’iterambere  twese twifuza.”
Inama yanagarutse ku ngingo zitandukanye zirebana n’Iterambere ry’Akarere zirimo imiturire dore ko Karongi nk’Akarere k’ubukerarugendo igomba kugira imiturire iboneye, havugwa  ku kubungabunga ibidukikije, hirindwa inkongi, kwangirika kw’inkengero z’imigezi n’ikiyaga cya Kivu, irangizwa ry’imanza ndetse n’ibindi byabangamira umuturage ntatere imbere.
Twababwira ko iyi yari inama y’Umutekano Yaguye ya mbere ikozwe muri uno mwaka w’ingengo y’imari. Umutekano, nk’ishingiro ry’ibyo abanyarwanda by’umwihariko bagenda bageraho, witabwaho mu buzima rusange bw’umuturage, kugira ngo iterambere rye n’icyerekezo bigire ireme.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.