Ejo kuwa kabiri tariki ya 08 Kanama mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Rugabano (IDP Village model) habereye inama yayobowe n'umuyobozi w'Akarere wungirije w'Akarere  ushinzwe ubukungu , Bagwire Esperance. iyi nama yahuje Akarere, Ikigo gishinzwe ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga, NAEB;  Ikigo cy’igihugu cyita ku Miturire ,RHA; ndetse n’Umushoramari uzubaka uruganda rw'icyayi rwa Rugabano.
Hari hagamijwe kureba aho  imyiteguro yo kubaka uruganda igeze, harebwa aho  inshingano zaburi ruhande zigeze zishyirwa mu bikorwa. Ikindi kwari ukurebera hamwe aho  imirimo yo kubaka Umudugudu w’icyitegererezo muri site yose ( phase I na ll) igeze.
Kubijyanye no kubaka uruganda abari bagize itsinda basuzumye  ndetse banemeza site izubakwaho uruganda dore ko bizorohera Akarere kuhageza ibikorwaremezo bikenewe birimo amazi n'amashanyarazi mu buryo butagoye.
Akarere n’Umushoramari bakaba bumvikanye uruhare rwa buri wese mu gutuma urwo ruganda ruzagira imbaraga byose ku neza y’Abanyarugabono by’umwihariko n’Igihugo muri rusange.
Uruganda ruje rwiyongera ku zindi mbaraga zashyizwe mu Murenge wa Rugabano, harimo kongera ubuso buhinzweho icyayi, kububakira umudugudu utagira uko usa uzaba ufite ibikorwa remezo bitandukanye. Ibi byose bikazazamura imibereho y’umuturage mu rwego rwo kugira imiturire inoze, kubona isoko ry’icyayi ahinga tutanirengagije n’akazi kazamufasha gukomeza gutera imbere.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.