Uyu munsi ku Karere ka Karongi habereye umuhango wo kurahiza abakozi bashya batsindiye imyanya itandukanye. Ni umuhango wayobowe n’Umuyobozi w’Akarere, Ndayisaba François,  n’abandi bayobozi. Uyu muhango ukaba wabereye imbere y’abakozi bakorera ku Karere.  
Indahiro y’abakozi  bakinjira mu kazi ka Leta iteganywa n’itegeko ryasohotse mu Igazeti ya Leta  nº 42 bis yo kuwa 21/10/2013 ishyiraho sitati nshya y'abakozi. Umutwe wa III Ingingo ya 10 igira iti
Mbere yo gutangira imirimo, Umukozi wa Leta agomba kurahirira imbere y’Umuyobozi ubifitiye  ububasha muri aya magambo “Jyewe,...................................., ndahiriye u Rwanda ku mugaragaro: ko ntazahemukira Repubulika y’u Rwanda; ko nzubahiriza Itegeko Nshinga n’andi  mategeko; ko nzubaha Inzego za Leta ko nzakorana umurava imirimo nshinzwe,  nubahiriza uburenganzira bw’abagenerwa serivisi bose; ko nzakoresha ukuri mu kazi, kandi ko  ntazamena ibanga ry’akazi. Nintatira iyi ndahiro, nzabihanirwe n’amategeko. Imana ibimfashemo”.
Abakozi  barahiwe uyu munsi ni barindwi bazakorera ku Karere. Twababwira ko gushyira abakozi mu myanya ari imwe mu nzira zo kunoza serivisi ihabwa umuturage.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.