Kuri uyu wa 13 Nyakanga 2017,  mu Karere ka Karongi hateraniye inama nyunguranabitekerezo yahuje abagize Komite y’akarere ishinzwe ibijyanye n’amazi (District Wash Board).
Iyi nama yari igamije kwiga k’uburyo iyi komite yarushaho kuzuza inshingano zayo habungwabungwa ku buryo burambye imiyoboro iriho ndetse hanashakishwa uburyo bwo kuyongera. mu rwego rwo  gusobanurira.
Hagaragajwe ko muri aka Karere ubu hamaze gushyirwaho uburyo bwo gutandukanya amafaranga ajyanye n’ibikorwa by’amazi agatandukanywa n’andi kuko hari igihe yashoboraga kujyanwa mu bindi.
Rurakabije Eric umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwa Remezo (One stop Center) yavuze ko ibi bizafasha no mu kugena ibikorwa bishya biba bigamije kubungabunga no kongera amazi.
Ati: ʺKuba abantu bareba ngo amafaranga ubu dufite kuri iriya konti, tugereranyije n’ibikorwa biteganyijwe cyangwa ibikenewe ni aya, ni byiza bizatuma ababifite mu nshingano bahora batekereza icyo guhindura kugira ngo byose bishoboke.ʺ
Mukwega Jonas uhagarariye Wasac mu karere ka Karongi we avuga ko kuvanga amafaranga hari byinshi bijyanye n’amazi byadindiriragamo.
Ati: ʺIriya gahunda yashyizweho kuko basanze hari ibyapfaga kandi bitari ngombwa, hari amafaranga ba rwiyemezamirimo bacunga amazi bishyuraga, bayashyira kuri konti isanzwe y’akarere, ugasanga akoreshwa ibindi, kandi nyamara yari agenewe gusana imiyoboro yangiritse.ʺ
Havuzwe kandi ko mu rwgeo rwo kurushaho kunoza ibijyanye n’amazi, komite yashyizweho izwi nka District Wash Board izafasha muri byinshi.
Iyi komite igizwe n’Umuyobozi w’Akarere Wungiririje Ushinzwe Ubukungu, Umukozi w’akarere ufite ibikorwa remezo mu nshingano, uhagarariye ibigo by’amashuri, uhagarariye ibigo nderabuzima, abantu babiri bahagarariye abavomyi, uhagarariye ba Rwiyemezamirimo bacunga amazi, n’uhagarariye Wasac.
Kugeza ubu  mu Karere ka Karongi amazi meza agera ku baturage benshi ugereranyije n’imyaka yashize intego ikaba ari ukuyageza kuri buri muntu uhatuye

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.