Abantu 9000 mu Karere ka Karongi batagiraga amazi meza, uyu mwaka wa 2016-2017 usize bayegerejwe, bakaba bishimira ko baruhutse ingendo bakoraga.
Ubwo www.karongi.gov.rw yasuraga ibikorwa bitandukanye ku wa 06 Nyakanga 2017,  yasanze abahawe aya mazi bavuga agiye kubafasha kubona igihe bashyira mu bindi bibafiye akamaro ndetse bikazanabafasha mu gukumira umwanda nk’uko bivugwa na Rurangwa Claver wo mu Kagari ka Nyarusazi, Umurenge wa Bwishyura
Ati : ʺNi ibyishimo, sinabona uko mbivuga, nk’uko mubibona dutuye mu misozi miremire, ku buryo kubona amazi twakoraga nibura ibirometero bibiri ubaze kugenda no kugaruka. Icyo gihe cyose twataga mu gushaka amazi, tugiye kugishyira mu bikorwa bindi bibyara inyungu.ʺ
Munganyinka Adelphine wo mu Murenge wa Rubengera we ati : ʺIyo udafite amazi, isuku irakugora. Umuntu yagiraga ijerekani imwe akayicungacunga kugira ngo izamugeze ejo, ariko noneho amazi tuyafite ku irembo iwacu.ʺ
Umuyobozi w’Akarere Ndayisaba Francois avuga ko uyu muhigo wo kugeza amazi meza ku baturage ari umwe muyagezweho 100%, ukaba weshejwe utwaye amafaranga asaga 430 000 000 FRW, agasaba abayegerejwe kuyafata neza.
“Icyo dusaba abaturage rero ni ukumva ko ayo mazi ari ayabo, gusa mu rwego rwo kubafasha kuyabungabunga twabashyiriyeho amakoperative azajya acunga aya mazi.
Umuturage azajya avoma yishyuye amafaranga atarenze icumi (10) ku munsi, aya akazakusanywa ku buryo yakoreshwa mu gusana icyaba cyangiritse.ʺ
Aba baturage kandi bemeza ko amafaranga 5 cyangwa 10 ku munsi ntacyo ahungabanyije ku bushobozi bwabo.
Izi ngo 9000  zagejejweho amazi ziganjemo iziri mu misozi miremire, zibarizwa mu mirenge ya Gashari, Mutuntu, Rubengera na Bwishyura.
Gahunda y’imihigo ikaba igaragaza umusaruro ufatika kuko usibye amazi, abaturage bagezwaho ibindi bikorwa remezo ku buryo usanga bigenda bizamura ubuzima bw’abaturage.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.