Gisiza yo mu Murenge wa Gishyita ni umwe mu midugudu isanzwe ituwe mu Karere ka Karongi. Nyuma y’uko Ubuyobozi bw’Akarere ka  Karongi buhigiye imbere ya Nyakubahwa Perezida wa Repubulik y’u Rwanda gushyira ibikorwa remezo muri uyu mudugudu, ubu abahatuye bishimiye ko ibyo basezeranyijwe bigenda bigerwaho birimo ibyumba by’amashuri dore ko nta shuri ryari rihasanzwe, ivuriro, imihanda, amazi, amashanyarazi akaba nayo ategerejwe mu gihe kidatinze.
Ubwo www.karongi.gov.rw yasuraga abaturage batuye muri uyu mudugudu n’ahahakikije, kuwa gatatu, tariki 05 Nyakanga 2017,badutangarije ko badafte uko basobanura ibyishimo baterwa n’ibikorwa barimo bubakirwa. Umuturage, Nshimyumukiza Cyprien yadutangarije ko ibi bikorwa bizazamura imibereho y’Abanyagisiza bigafasha cyane cyane abana n’ababyeyi babo muri rusange.
Yagize ati “ibi bikorwa biradushimishije cyane, mbere abana bagendaga urugendo rurenze ibirometero bitatu bagiye kwiga, baba batashye imva yagwa ikabanyagira, uwarwaraga byabaga ngombwa kumujyana ku bitaro bya Mugonero, ariko ubu nta murwayi uzongera kurembera mu nzira doreko n’uzajya agaragara ko atavurirwa kuri irir vuriro azajya atwarwa mu modoka y’abarwayi agatabarwa vuba, kuko n’imihanda myiza bayidukoreye.”
Kimwe n’ibindi bikorwa bigaragara hirya no hino mu Karere, Ibikorwa remezo byashyizwe mu mudugudu wa Gisiza byari  mu mihigo  Umuyobozi w’Akarere yasinyanye n’Umukuru w’Igiugu mu mu mwaka wa 2016/2017. Iyakozwe muri uyu mudugudu  byarahuriweho n’ Akarere n’Umufatanyaikorwa World Vision (Joint Umuhigo) watanze ibikoresho byifashishijwe muri izi nyubako. Izi nyubako zikaba zaratwaye akayabo  kagera kuri 108 000 000 Frw.

















Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.