Kuwa 28 Kamena 2017, Inama Njyanama y’Akarere ka Karongi yarateranye, ikaba yari inama ya nyuma y’umwaka w’ingengo y’Imari 2016/2017 yayobowe na Biro ya Njyanama ihagarariwe na Perezida, Bwana Mutangana Frederic.
Iyi nama yari yihariye cyane bitewe n’ibyayigiwemo :
-     Ishyirwamubikorwa n’imikoreshereze y’ingengo y’imari y’umwaka urangiye(2016/2017) no kwemeza ingengo y’umwaka utaha wa 2017/2018
-    Gusoma no kwemeza inyandiko y’inama isanzwe n’idasanzwe y’Inama Njyanama ziheruka no gusuzuma raporo y’ishyirwamubikorwa ry’imyanzuro yazo
-    Kugaragarizwa ibyavuye mu makomisiyo y’Inama Njyanama  no kwemeza imyanzuro y’inama z’abaperezida na Biro y’inama Njyanama
-    Kwemeza umujyanama uzasimbura Umujyanama Nkusi Medard(Wasezeye agiye mu zindi nshingano)  muri Komite Ngezuzi.
Ubwo haganirwaga ku mikoreshereze n’ishyirwamubikorwa ry’ingengo y’Imari y’umwaka urangiye (2016/2017), abajyanama bishimiye uburyo yashyizwe mu bikorwa ku kigero kiri hejuru. Aha twakwibuka ko amafaranga yari mu ngengo y’imari y’Akarere ka Karongi umwaka w’ingengo wa 2016/2017 yanganaga na 15 190 233 457 Frw.
Abajyanama baboneyeho kandi kwemeza ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2017/2018 ingana na 14 003 29 457, ikazaturuka ku ngengo y’imari ya Leta.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.