Uyu munsi tariki ya 24/06/2017 mu murenge wa Rugabano habereye umuganda udasanzwe usoza ukwezi kwa Kamena. Uyu muganda wari witabiriwe na Minisitiri w'Urubyiruko n'Ikoranabuhanga (MYICT) Nyakubahwa Philibert NSENGIMANA, Nyakubahwa Dr. HAMODOUN Toure, Umuyobozi wa Smart Africa, Intumwa ya Rubanda Souzan MUKAYIJOLE, Professor SHYAKA Anastase, Umuyobozi wa RGB, Abayobozi b’Ibigo bikomeye by’Itumanaho n’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Umuyobozi wa NAEB, Umuyobozi w’Intara y’Iburengerazuba, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara, Abagarariye Inzego z’Umutekano (Army na Police), Umuyobozi w’Akarere ushinzwe Ubukungu, n’aba techniciens batandukanye bakorera ku Ntara no ku karere ka Karongi.

 <img src="http://karongi.gov.rw/fileadmin/templates/images/Minister_umuganda.jpeg" alt="Mountain View" style="width:600px;">

Nyuma yo kwicaza abashyitsi no gutanga ikaze, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugabano yahaye Akanya Umuyobozi w’Akarere Bwana NDAYISABA François ko kwakira no kwerekana abashyitsi bakuru bitabiriye umuganda abonera no guha akanya Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ko kuganiriza abaturage bari aho.

 

Mu ijambo rye, Bwana SHYAKA Anastase umuyobozi wa RGB yagarutse ku ruhare rw’Imiyoborere myiza. Yagize ati “Nk’uko umuyobozi w’Igihugu cyacu ahora abivuga, Imiyoborere myiza igomba kuba ishingiro rya byose kandi igashingira ku muturage”. Yabwiye abaturage bari aho ko Gahunda nziza ya NK’UWIKORERA yatangijwe na Minisitiri w’Intebe ikwiye kugenda ikagera no mu miryango, umugabo n’Umugore bakita ku nshingano zabo NK’UWIKORERA.

 

Mu ijambo ry’Intumwa ya rubanda Souzan MUKAYIJOLE yashimangiye iyo gahunda ariko yongeraho ko byose bigomba kuba biganisha ku guteza imbere igihugu. Yagarutse cyane kuri gahunda z’Irangamimerere asaba abazitanga kuzinoza ndetse akangurira n’abaturage kujya bandikisha abana bavutse ku gihe.

 

Uhagarariye NAEB yavuze gahunda igihugu gifite ari uko ibikorwa abaturage bakora bigomba kunozwa kandi bigakoranwa ikoranabuhanga kugirango bigere ku isoko mpuzamahanga bifite agaciro bityo biteze imbere igihugu cyacu.

 

Nyakubahwa Philibert NSENGIMANA wari n’Umushyitsi mukuru muri uyu muganda, nyuma yo gushyiriza abaturage indamutso y’Umukuru w’Igihugu cyacu igira iti “Amahoro, Umutekano n’Iterambere”, yagarutse ku magambo yavuze ejo atangiza igikorwa cy’ubukangurambaga no kwigisha abaturage gukoresha Ikoranabuhanga (ICT Literacy and Awareness Campaign) akubiye mu ijambo rimwe “BYOSE BIRASHOBOKA”. Yeretse abaturage bari mu muganda ko kubera gahunda nziza Ubuyobozi bw’Igihugu cyacu bufite cyane cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME, buri muturage afite amahirwe yo gutera imbere. Yavuze ko uyu munsi abaturage bitabiriye Ikoranabuhanga bagera ku byinshi cyane ko nta bya bindi byo gupfa imbibi bisanzweho kuko mu ikoranabuhanga urubibi ari umutwe w’umuntu ubwe.  Yavuze kandi kuri gahunda yo kwigira duhora dushishikarizwa na Nyakubhwa Perezida wa Repubulika asaba abaturage bahora bashaka gushyira mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kwigiramo ishyaka ryiza ryo gutembere ahubwo bagaharanira kujya mu byiciro bya 2 na 3 ndetse na 4. Arangiza yagarutse ku isuku rusange ku mubiri ndetse no mu ngo muri rusange avuga ko buri munyarwanda agomba kubigiramo uruhare.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.