Kuri uyu wa Kane tariki 22 Kamena 2017 ku Karere ka Karongi, habereye umunsi mukuru w’Umwunzi aho Umushyitsi mu kuru yari Minisitiri W’ubutabera akaba n’intumwa ya Leta, Busingye Johnston.
Muri byo birori abunzi  b’Akarere ka Karongi  bashimye ubufatanye n’izindi nzego mukwikemurira ibibazo n’uruhare minisiteri y’Ubutabera igira mu kubatera inkunga  aho batanze urugero  inyoroshya ngendo  z’amagare bahawe.
Mu ijambo rye,  Nyakubahwa Minisitiri w’Ubutabera yashyikirije abari muri ibi birori indamutso y’Umukuru  w’Igihugu.
Yakomeje ashimira imikorere y’Abunzi Mu karere ka Karongi aho yavuze ko nta ruswa yaranzwe mu mikorere y’abunzi yaburi munsi,  anasabako itazigera iharangwa.
Yibukije abunzi indahiro yo kutakira ruswa barahiye ababwira ko bagomba guhora bashyize ubutabera imbere ko butagurishwa ari uburenganzira bw’abanyarwanda.
Minisitiri ati  “  ubutabera mutanga ni uburenganzira bw’abanyarwanda, ntibugurishwa mukomere kundahiro mwarahiye”.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.