Umurenge wa Mutuntu nk’umwe mu mirenge y’icyaro igize Akarere ka Karongi ukomeje kwegerezwa ibikorwa remezo; birimo amazi, amashanyarazi, ibigo nderabuzima n’ibindi.
Ubwo www.karongi.gov.rw yasuraga imiyoboro y’amazi yagejejwe ku baturage b’uyu Murenge, kuri uyu wa Gatatu, tariki 21 Kamena 2017, bagaragaje akanyamuneza ndetse n’ibyishimo batewe no kuba barahawe ibi bikorwa.
Mu kiganiro twagiranye n’abaturage batuye mu rusisiro rwa Mukungu hafi n’ibiro by’Umurenge wa Mutuntu, badutangarije ko usibye kuba abana batagikererwa ishuri bitwaje ko baba bazindukiye kuvoma, ubucuruzi na bwo bwateye imbere.
Tuganira n’umuturage witwa Mukeshimana Alice, yagize ati “nk’ubu ducuruririza hano ku Mukungu, ariko tutarabona aya mavomo, twatumaga ijerekani imwe ku mafaranga 100 byo bigatuma igishoro kubyo dukora cyiyongera inyungu ikaba nkeya. Hari n’igihe wasangaga abana bakabaye bari ku ishuri ari bo baba muri ibi bikorwa. Ariko ubu abana bariga n’inyungu ku bacuruza ikaza neza.”
Yakomeje kandi agaragaza ko ihame ry’ubwuzuzanye ryagiye ryashimangirwa babikesheje aya mazi. Yakomeje agira ati “iyo amazi yabaga adahari abagore nibo bajyaga kuvoma bityo imirimo iteza urugo imbere ugasanga irakorwa n’abagabo bonyine bigatuma iterambere ritihuta, ariko kuko ubu amazi ari hafi nk’abagore dukora imirimo y’iterambere ry’urugo dufatanyije n’abo twashakanye.”
Amazi ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi, nyamara n’ubwo dutuye mu gie cy’isi kibarwa nk’igifite amazi, amazi meza ni inshingano z’inzego za Leta kugira ngo igire abaturage bazima. Imiyoboro y’amazi ya Mutuntu ikaba yarubatswe  ku mafaranga yavuye ku ngengo y’imari y’Akarere, ikaba yaruzuye itwaye asaga 212 000 000Frw.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.