Kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2017, mu nkambi ya Kiziba bizihije umunsi  mpuzamahanga w’Impunzi.
Umunsi mpuzamahanga w’impunzi watangiye kwizihizwa muri 2001, insanganyamatsiko y’uyu mwaka ikaba igira iti : ʺ Twizihize umunsi w ‘impunzi twiyubaka.ʺ
Ubusanzwe izi mpunzi zahabwaga ibizitunga ariko kuva mu kwezi kwa 7 zikazajya zihabwa amafaranga aho umuntu umwe azajya agenerwa amafaranga 7600 ku kwezi nk’uko zabimenyeshejwe na Dr Azam Saber uhagarariye UNHCR mu Rwanda ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi.
Minisitiri wo gucyura impunzi no gukumira ibiza, Mukantabana Seraphine, nawe yibukije izi mpunzi ko ari umwanya wo gutangira gutekereza uburyo bwo kubyaza inyungu amafaranga zigiye kujya zihabwa.
Yagize ati : ʺUbu rero mutangire mutyaze ubwenge, murebe muti ifaranga rimwe ribyara angahe; Rishobora kubyara icumi, ijana, rishobora kubyara igihumbi, byose biterwa n’uko wakoresheje ubwonko bwawe. ʺ
Uretse kandi ibiganiro bijyanye n’uburyo bushya impunzi zigiye kujyz zifashwa hanatashywe ibyumba by’amashuri 60 byubatswe ku bufatanye bwa HCR na ADRA Rwanda.
Inkambi ya Kiziba iri mu Karere ka Karongi, imaze imyaka 21 ishyizweho, kugeza uyu munsi ikaba icumbikiye impunzi 17156 zavuye mu gihugu cya Congo Kinshasa.
 

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.