Kuri uyu wa Gatanu, mu Karere ka Karongi habere ubukngurambaga ku kurinda ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Ikaba ari gahunda yateguwe n’ikigo cy’Igihugu Giteza imbere Ubuzima RBC ku bufatanye n’Akarere ka Karongi.
Avuga kuri iyi gahunda Dr. Nkusi Eugene, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibuye, yavuze ko hari abaturage  bagaragara nk’abamaze kwirara hakaba hakigaragara abantu bagisamira inda mu bwandu kandi ntibakurikize amabwiriza yo kwa muganga. Yakomeje yibutsa abari aho ko Sida ikiriho hatakabaye ho kurangara.
Ati “dufite ingero z’abantu baza bafite ubwandu bushya, hari abareka imiti, hari abasama kandi bazi neza ko bafite ubwandu… SIDA  irahari ntimwirare. Dufite ingero nyinshi z’ibyorezo byabayeho mu mateka yewe byanarushaga SIDA gukomera ariko byafatiwe ingamba ubu byarahagaritswe, SIDA nayo dufatanyije yacika burundu.”
Umunsi wo kurwanya SIDA uba tariki 01Ukuboza buri mwaka. Akarere ka Karongi kakaba gatangiye ubu bukangurambaga mu rwego rwo gutera abatura kanabibutsa ko SIDA ari ntaho yagiye ahubwo ikiri ikibazo ku muryango nyarwanda no kubatuye isi muri rusange.
SIDA IRACYAHARI DUHAGURUKE TUYIRWANYE

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.