Abagore baritabiriye cyane

Kuri uyu wa kane, tariki 15 Kamena, ku Karere ka Karongi, habereye amahugurwa yateguwe n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye UNDP  akaba yari agamije kugabanya ibyago byo guhura n’ibiza. Aya mahugurwa yitabiriwe n’abagore 104 bari batururutse mu mirenge yose igize Akarere.  Yayobowe n’Umukozi wa UNDP Bwana Victor Che Ngutih n’ umuyobozi w’ishami ry’iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage, Munyaneza Mathias akaba ari we wafunguye anasoza iyi gahunda.
Iby’ibanze byaganiriweho ni ukureba uburyo hakorwa ibikorwa byafasha mu kugabanya ibyago byo kugwirirwa n’ibiza ndetse n’imyitwarire ikwiye mu gihe Ibiza byateye hitabwa cyane cyane ku kuzamura imyumvire y’ubukorerabushake mu guhangana n’ibiza, umugore akaba ariwe ufata iya mbere.
Karongi kimwe n’utundi turere dukikije ikiyag cya Kivu ikaba ijya ihura n’ibiza by’imitingito, inkuba ndetse kubera ari agace kagizwe n’imisozi hakaba hakorwa ibishoboka byose ngo hirindwe Ibiza byaterwa n’isuri ndese n’imyuzure. Hakaba harafashwe ingamba zo kwitegura no kwikingira ibi biza hagendewe ku mabwiriza ya Minisiteri ifite mu nshingano Ibiza n’Impunzi MIDIMAR. Aya mahugurwa y’abagore akaba aje yunganira  ingamba zafashwe tuvuze haruguru.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.