Kuri uyu wa Gatanu, tariki 09/06/2017, Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge(NURC) yifatanyije n'abaturage  b’Umurenge wa Gishyita mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside Yakorewe Abatutsi. Abakozi ba NURC baribayobowe n’umunyabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’Ubwiyunge,  Ndayisaba Fidèle. Akaba yakiriwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Bwana Ndayisaba François,  inzego z'umutekano n'abandi batumirwa.
Igikorwa cyo kwibuka cyaranzwe no gusura urwibutso rwa Ngoma/Mugonero no gushyiraho indabo.  Hatanzwe kandi ubuhamya bw'uwarokotse jenoside n'umurinzi w'igihango. Hatanzwe kandi inka  eshanu ziswe Inka y’Ubumwe zahawe abarinzi b'igihango bane barimo uwarokotse jenoside umwe n'umwe mubahoze mu ngabo zahagaritse jenoside ndetse akaba yarakomerekeye k'urugamba.  Hatewe kandi igiti cy' Ubumwe  cyibutsa kikanashimangira ubumwe bw'Abanyarwanda.
Aganiriza Abanyamugonero, Bwana Ndayisaba Fidèle, yabasabye kwitoza ubumwe bakanabutoza abana babo. Abereka ko ejo hatagira ubumwe ntawahifuza, abasaba gukora amateka meza.
Yagize ati “Duharanire aheza, ingo zacu tuzigira igicumbi cyubumwe  nubwiyunge nibwo bizadushobokera no kubugeza ku baturanyi bacu. Abana bacu, ababyiruka, tubarinde amacakubiri tubarinde urwango ninzigo tubarinde inzika tubatoze ineza niyo bakwiriye kandi niyo izabagirira akamaro”

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.