Kuri uyu wa Gatatu, tariki 07 Kamena 2017, mu Karere ka Karongi  Minisititiri Mukabaramba Alvera yashyikirije inka Abacitse ku icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi zatanzwe na FARG. Umuhango ukaba warabereye mu murenge wa Rwankuba.
Ni nyuma y’uko itsinda ry’abantu bavuye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, MINALOC, rimariye gusura Urwibutso rwa Bisesero ahiciwe Inzirakarengane z’Abatutsi zirenga 50 000. Uru rwibutso rukaba rwihariye amateka yo kuba abahiciwe barabanje kwirwanaho bahanganye n’abicanyi .
Iri tsinda ryari riyobowe na Madamu Dr.  Mukabaramba Alvera, wasabye abanyabisesero gukomera, kandi bagakomezanya n’abandi urugamba rw’Iterambere  kuko Leta ibari inyuma. Atanga inka 15 zavuye muri FARG yifurije abazihawe guhorana amata ku ruhimbi, kandi izi nka zikabafasha mu kuzamura imibereho yabo.
Yagize ati: “Banyabisesero mukomere, kandi Leta ibari inyuma. Abahawe izi nka nziza n’abandi mufatanye mukore muzamuke mu mibereho n’ubukungu. Iterambere twifuza ni irya buri wese ntihakwiye kuba abasigara inyuma”
FARG ni ikigega gifasha Abacitse ku Icumu rya Jenoside Yakorewe Abatutsi. Imaze gutanga inka 340 mu Karere ka Karongi, muri iki gihe hakaba hamaze gutangwa 100 zirimo na ziriya 15 zahawe  abo mu Murenge wa Rwankuba.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.