Inama idasazwe ya Njyanama y’Akarere ka  Karongi  yateranye kuwa  kabiri, tariki 6/6/2017. Usibye Abajyanama, ikaba yaritabiriwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere, Umuyobozi Ushinzwe Ibikorwa rusange by’Akarere n’abayobozi b’amashami akorera mu Karere.
Iyi nama  yigaga ku ngingo zikurikira:
Kureberahamwe aho Imihigo igeze yeswa.
Kugaragarizwa ibyavuye  mw’igenzura ry’umugenzuzi mukuru  w’imari ya  Leta.
Kwemeza ubwegure bw’umujyanama wagiye muyindi mirimo nk’uko biteganywa n’itegeko.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi yagaragarije Njyanama ibyagezeho mu mihigo Akarere kasinyanye na Perezida wa Repubulika.
Inama yarangiye hafashwe imyanzuro tuzabatangariza mu gihe giteganyijwe mu itegeko.


 




Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.