Kuri uyu wa Gatanu, tariki 02 Kamena 2017, mu Karere ka Karongi hashojwe amahugurwa yari yateguwe na RALGA, ku Iterambere ry’ahantu umuntu ari rizwi nka LED (Local Economic Development).
Aya mahugurwa y’iminsi ibiri yari atumiwemo abayobozi ku nzego zinyuranye bakorera mu turere twa Karongi na Rutsiro, Abafatanyabikorwa JADF, abahagarariye ibyiciro byihariye (abafite ubumuga, abagore n'urubyiruko) n’abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge muri utu turere twavuzwe haruguru.
Asobanura LED, umuyobozi muri RALGA, Bwana Rutaremara, yagaragaje ko guhera ku rugo, buri wese yujuje inshingano ze neza aba ari gushyra LED mu bikorwa. Aha akaba yavuze ko nta muntu n’umwe wabura icyo akora ngo ateze imbere aho ari kabone n’iyo yba ari umushyitsi, umwana cyangwa se undi wese.
Yagize ati “abana  n’aho baba bakiri batoya bagomba gutozwa imuco ibaganisha ku gutekereza ku hazaza habo. Aha umwana yagombye kwigishwa ko n’iyo yaba abonye ibiceri, ko aho kubigura utuntu abana bakunda ngo abimare agomba kugabanyamo akazigama. Umushyitsi nawe uje iwawe yagusigira inama zagufasha mu kwiteza imbere. Nta muntu n’umwe utarebwa na LED.
Mu gusoza aya mahugurwa, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Ndayisaba François yashimiye RALGA aya mahugurwa, avuga ko amahugurwa yubatse abayitabiriye ko ibikorwa aribyo bisigaye.
Ati “aya mahugurwa aratwubatse kandi tugiye gushyira mu bikorwa ibyo twumviye aha. Abaturage bacu bafite imbaraga  twe tugomba kubegera tukabereka urufunguzo rw’ubukire kuko bashoboye.”
Ralga ni ishyirahamwe ry’uturere n’Umujyi wa Kigali. Ikaba ifite inshingano zo kongerera ubushobozi bw’uturere no kudukorera ubuvugizi .

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.