Karongi, kimwe n’ utundi turere tugize u Rwanda, ifite umutungo ahanini ushingiye ku butaka, n’ ibidukikije muri rusange. Mu bidukikije harimo amashyamba,inyamaswa,imigezi n’ ibindi.

Akarere ka Karongi kakaba kabyara utugezi twiroha muri Nyabarongo ikaba ihinduka uruzi runini ruzwi na bose ari rwo Nili.
Kuko abaturage benshi ba Karongi bakenera gukoresha amazi y’ utwo tugezi mu mirimo itandukanye,mu buzima bwa buri munsi, kandi imikoreshereze itaboneye y’ayo mazi ishobora kubangamira imigezi nka kimwe mu bidukikije bigirira akamaro ndasimburwa umuryango w’ abantu muri rusange;
Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa Itegeko Ngenga No 04/2005 ryo ku wa 04/08/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda; i Karongi hamaze igihe hakorera umishinga witwa LVEMP II  ugamije kubungabunga ibidukikije cyanye cyane Icyogogo cya Nyabarongo.
LVEMP II ni impine y’ Icyongereza ivuga  Lake Victoria Environment Management Project Phase Two  cyangwa Umushinga ubungabunga ibidukikije mu karere k’Ikiyaga cya Vikitoriya/icyiciro cya kabiri,  tugenekereje mu Kinyarwanda, ikaba   Iterwa inkunga na Banki y’ Isi.


Imigezi ibungabungwa  n’ uyu mushinga ikaba  ariyo Mashyiga  inyura mumirenge ya Gashari, Murundi, Murambi na Rugabano, na Mbirurume inyura mu mirenge ya Twumba, Mutuntu, Ruganda, Gashali na Murambi.
Mu bikorwa byibanzweho harimo
1.    Kubungabunga inkengero z’Umugezi wa Mashyiga hakorwa amaterasi yikora no guteraho ibiti bivangwa n’imyaka n’iby’imbuto ku buso bwa hegitari 100 mu mirenge ya Gashali, Murundi na Murambi no gutera imigano n’urubingo kuri metero 10 zikikije umugezi wa Mashyiga ku buso bungana na hegitari 53.
2.    Gufata ubutaka bwo mu misozi ihanamiye iyi migezi hirindwa isuri, ibi bikorwa hakorwa amaterasi yikora (imirwanyasuri), haterwaho urubingo, ibiti bivangwa n’imyaka n’iby’imbuto ku buso bwa hegitari 250 mu mirenge ya Mutuntu na Ruganda.
3.    Kubungabunga umugezi wa Mbirurume haterwa imigano kuri metero 10 zikikje uyu mugezi kuri kilometero 44.
4.    Gukora ubukangurambaga ku baturage ngo iyi mishanga bayigire iyabo mu rwego rwo gukora ibiramba.
Uyu mushinga ukaba waraje mu cyerekezo cya gahunda y’ imbaturabukungu EDPRS II, aho biba ngombwa kugabanya impamvu zoze zituma habaho ihindagurika ry’ ikirere.
Watangiye gukorera mu Karere ka Karongi mu mwaka wa 2013,ukaba wenda kugera ku musozo wawo kuko biteganyijwe ko uzasoza mu mpera z’ uyu mwaka.
Usibye ibikorwa byo kurengera ibidukikije twavuze haruguru wahinduye ku buryo bunogeye ijisho aho wakoreraga, umushinga wa LVEMP II wanagize uruhare mu Iterambere ry’Abaturage baturiye ibikorwa byayo. Aho abaturage bakoze mu bikorwa byavuzwe haruguru bashoboye kuzamura imibereho yabo bashobora kwishyura mutuelle de sante (MUSA), bishyurira abana amafaranga y’ishuri, bagura amasambu, amatungo magufi, gutanga akazi n’ibindi.
Mu rwego rwo gukomeza kurinda ibikorwa byakozwe no kubigira ibyabo, LVEMP II yabashije gufasha abagenerwabikorwa bayo kwibumbira mu makoperative umunani (8), bategura imishinga ibyara inyungu, ibateramo inkunga. Iyo mishanga ni: ubworozi bw’ingurube, ihene (bikorerwa mu kiraro/igikumba rusange) ndatse n’inzuki, harimo n’ubuhinzi bw’imyumbati. Iyi mishanga yose ifite agaciro ka miliyoni ijana na cumi n’ibihumbi Magana atandatu na mirongo inani n’umunani na Magana abiri na mirongo itatu n’umunani y’u Rwanda (110,688,238 RWF)
Nzabahimana Emile ni umusore w’ingaragu ufite imyaka 32, abajijwe icyo umushinga wa LVEMPII wamugejejeho, nk’umuturage uhereye ahantu ikorera yavuze ko yamuteje immbere cyane kuko nk’umukozi wabonye mo imirimo hari byinshi yagezeho nk’uko agira ati”
“Uyu mushinga udufiteye akamaro kanini cyane ku baturage baherereye aho ukorera, kuko usibye kurengera ibidukikije, wafashije abaturage guhashya ubukene. Nkanjye uyu mushinga wamfashije kugera ku ntego nari nihaye. Amafaranga nahembwe bwa mbere yatumye mbasha kugura igare n’ubwo ntahise nishyura yose (40000), kuba narakoraga  muri uyu mushinga byatumye ngirirwa ikizere. Nkimara kurangiza kwishyura igare, natangiye  umushinga wo kubaka inzu nzabanamo n’uuryango maze kurushinga. Natangiye nizigama nyuma ndubaka ubu inzu yange yamaze kuzura”



Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.