Kuri uyu wa Kane, tariki 25 Gicurasi 2017, mu Karere ka Karongi, habereye inama yahuje ubuyobozi bw’Akarere n’abafatanyabikorwa bahuriye muri JADF.
Iyo nama  yibanze cyane  ku cyerekezo cy’Akarere, kurebera hamwe ibikorwa by’iterambere ry’Akarere abafatanyabikorwa bagendeye ku rwego rw’ibyo basanzwe bakora bakaba  bagaragaje uruhare rwabo n’ibyo babona byakorerwa ubugororangingo.
Ubwo yayoboraga iyi nama umuyobozi w’Akarere, Ndayisaba François, yavuze ko ahatari bafatanyabikorwa nta terambere rishoboka, ngo kuko abafatanyabikorwa nibo mutima w’iterambere ry’Akarere.
Yagize ati “abafatanyabikorwa ni umutima w’iterambere ry’Akarere, umubiri udafite umutima ntubaho, andi mahirwe dufite ni uko umutima wacu ari wo mwe Bafatanyabikorwa, uri kumwe n’ubwenge ari bwo Imiyoborere myiza, ntakizatunanira kuko turuzuye kandi tubashimira aho tugeranye.
Iyi nama y’abafatanyabikorwa, JADF, bose ije nyuma y’innama z’amakomisiyo. Ikaba irimo gutegura imihigo y’Akarere y’umwaka wa 2017-2018 iratangira gushyirwa mu bikorwa tariki 1 Nyakanga 2017.
Ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’Akarere (JADF) rishyirwaho n’ Amabwiriza ya Minisitiri w’Intebe No 003/03  yo ku wa  03 Nyakanga 2015  yasohotse mu igazeti ya Leta No29bis  yo ku wa 20 Nyakanga 2015.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.