“Kuba umuyobozi ni igihango tugirana n’u Rwanda ntigikurwaho rero n’uko tutakiri mu mwanya uyu n’uyu ahubwo dukomeza kugengwa n’indangagaciro z’umuyobozi ubereye, tugakomeza gufasha Ababayarwanda” aya ni amagambo yagarutsweho n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Munyakazi Isaac, ubwo yatangizaga Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyungu mu Karere ka Karongi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 24 Gicurasi 2017.
Mu gikorwa cyayobowe na bamwe mu bayobozi ba Unity Club, bari baje mu gikorwa cyo gutangiza gahunda ihuza abahoze ari abayobozi mu butegetsi bwite bwa Leta n’abayobora ubu, ariryo Huriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge.
Umuyobozi w’Akarere, Ndayisaba François, agaragaza akamaro k’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyungeyagaragaje ko rizafa muri byinshi biganisha mu cyerekezo u Rwanda ruganamo.
Yagize ati: “Ubumwe n’Ubwiyunge ni inzira u Rwanda rwahisemo kugira ngo rugere ku mahoro n’amajyambere arambye, niwo musingi Leta y’Ubumwe yahisemo kubakiraho izind gahunda zose  bishimangirwa mu Itegeko Nshinga abanyarwanda bitoreye mu Irangashingiro, igika cya kane aho rigira riti -tuzirikane ko amahoro, umutekano, n’ubumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda aribyo nkingi y’iterambere-“
Yakomeje agaragaza akamaro iri huriro ryitezweho ari ryo:
-    Kwegereza abaturage  ibikorwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge.
-    Kuba urubuga ruhoraho rwo kungurana ibitekerezo, guhana amakuru ku bikorwa by’ubumwe n’Ubwiyunge
-    Gukomeza kwiyubaka kw’Abanyarwanda
-    Kwihutisha gahunda ya Ndumunyarwanda no
-    Kwimakaza umuco w’amahoro
-    Kuba urubuga rw’ abarinzi b’igihango, abahoze ari abayobozi mu nzego z’imitegekere y’Igihugu bakomeza gutangiramo umusanzu wabo wo kuba intangarugero, gusigasira no gukomera ku gihango cy’ubumwe bw’abanyarwanda.
Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubwiyunge rishyizweho mu rwego rwo gushimangira no gushyira mu bikorwa gahunda Ubumwe n’ubwiyunge nk’ imwe mu nzira Leta y’u Rwanda yahisemo mu kubaka Amahoro arambye. Rikaba rihuriwemo n’ababaye abayobozi mu nzego bwite za Leta, abarinzi b’Igihango n’abari mu nzego za Leta kuri ubu. Ku rwego rw’Akarere iri huriro rikaba rikuriwe n’Umuyobozi w’Akarere mu gihe iryo ku murenge rizaba riyobowe n’Umukuru w’Inama Njyanama y’umurenge.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.