Kuwa Gatatu, tariki 17 Gicurasi 2017, abagize Inama  Njyanama y'Akarere ka Karongi bashoje amahugurwa y’iminsi ibiri barimo yari yateguwe na Minisiteri y’igenamigambi (MINECOFIN),  ku buryo bwo kugena ingengo y’imari (Budget processes), kugira ngo   bemeza iy’umwaka  utaha wa 2017/18.


 Afungura  aya mahugurwa Perezide wa Njyanama ya Karongi, Mutangana Frederic,  yagarutse ku nyungu iri mu kugira abajyanama basobanukiwe neza ibigenderwaho mu kugena ingengo y’imari. Akomeza avuga ko nk’intumwa z’abaturage ari ngombwa ko bagira ubumenyi buhagije kugira ngo banabone aho bahera bakora umurimo batorewe n’abaturage w’ubujyanama.


Yagize ati: “aya ni amahirwe ku Karere ka Karongi tugomba kubyaza inyungu. Ni ngombwa ko imirimo twatorewe tuyikorera abadutumye dufite bene ubu bumenyi. Turashimira Minecofin aya mahugurwa baduteguriye, ubu bumenyi buzadufasha mu gusohoza inshingano twatorewe”.


Nk’uko biteganywa n’itegeko No 12/2013/OL  ryokuwa 12/09/2013 ryerekeye Imari n’umutungo bya Leta cyane cyane mu ngingo yaryo ya 5,
Ingengo y’imari y’ubutegetsi bwite  Leta  itorwa n’Umutwe w’Abadepite, mu gihe ingengo y’imari y’inzego z’ibanze yemezwa n’inama Njyanama zazo mbere y’uko umwaka w’ingengo y’imari bijyana itangira. Bityo abajyanama bahugurwa kugira ngo babashe gusuzuma no kwemeza ingengo y’Imari.

Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.