Bahawe inka nziza cyane

Kuri uyu wa Gatatu, tariki 17Gicurasi 2017, ku Karere ka Karongi habereye igikorwa cyo guhemba inka abarimu  batanu babaye indashyikirwa.
Ayobora iki gikorwa, Muhire Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Karongi, yasabye abahawe inka gukomea kuba indashyikirwa ndetse n’umwuga w’ubworozi baye gukora bakawukora neza ku buryo baba intangarugero.
Yagize ati: “Mwatowe nk’indashyikirwa mu kwigisha, mugomba guhora ku isonga, ku buryo uyu mwanya mutawamburwa. Ariko kandi munahawe inka nziza, nk, Abarimu tubizeyeho gutanga urugero no mu bworozi mukaba abarimu muri byose. Izi nka muhawe kandi zizabee bagenzi banyu impamvu yo gukora cyane ngo nabo umunsi umwe bazegukane bene ibi bihembo.”
Kabatesi Emerthe, Umuyobozi w’Ishami Ushinzwe Iterambere rya Mwarimu mu Kigo cy’Igihugu Giteza Imbere Uburezi (REB) yababwiye ko igikorwa cyo guhemba abarimu kizakomeza ko batatezuka kuko hari ibindi byinshi byiza bigenda bigenwa na Leta mu gushimira abarimu beza, yanabasabwe guhora ku isonga.
Kabatesi Emerthe ati: “ntiduteganya kureka guhemba abarimu b’indashyikirwa kandi ntitwakwirengagiza n’ibindi byiza Leta ikora mu gushimira abarimu no kubateza imbere  icyo tubasaba gusa ni uguhora ku isonga.”

Abarimu nabo bishimiye uko Leta ibitaho hagamijwe guteza imbere imibereho myiza yabo no kuzamura ireme ry’ibyo bakora.
Iyi gahuda yo guhemba abarimu b’indashyikirwa ijyanye n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umukozi wizihizwa tariki ya mbere Gicurasi. Hakaba hatoranywa umukozi  w’indashyikirwa kuri buri rwego agahembwa. Abarimu b’Indashyikirwa batoranyijwe ku rwego rw’Akarere ni batanu aribo:
1.    Murekatete Suzanne wo  mu Murenge wa Rubengera
2.    Habumugisha Alexis wo  mu Murenge wa Gishyita
3.    Ntakirutimana Michel wo  mu Murenge wa Gitesi
4.    Nyiransengiyumva Theophile wo  mu Murenge wa Rubengera
5.    Ugiriwabo Egidie wo  mu Murenge wa Rugabano.


Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.