Uwo uhagaze ni umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima mu Karere, Bwana NDAYISABA Jonas akaba ari nawe wari uhagarariye Akarere muri iyi nama, undi ni Dr. MBUNGUJE KITOKO Louis, umuyobozi wa Komisiyo

Inama yari yitabiriwe cyane

 

Kuwa Kabiri, tariki ya 9/05/2017, kuri Centre Bethel hateraniye inama ya Komisiyo Social muri JADF Karongi, ikaba yahuje Abafatanyabikorwa bahuriye muri Komisiyo y’Imibereho myiza aribo: Komisiyo y’ubuzima, iy’uburezi, imibereho myiza n’iy’Uburinganire n’Ubwuzuzanye
Inama kandi yitabiriwe kandi na bamwe mu bakozi b’Akarere aribo: Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi, Umuyobozi w’Ishami ry’ubuzima, Umuyobozi w’isami riteza Imbere Imibereho myiza, Umukozi w’Akarere Ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya JADF, N’abahagarariye Uburezi, Umuhuzabikrwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore, Abayobozi b’ibitaro n’abafatanyabikorwa batandukanye bahuriye muri Komisiyo yÍmibereho myiza.
Inama yibanze ku:
1. Kurebera hamwe aho Akarere kageze kesa imihigo ya 2016/2017 cyane iyo muri bijyanye n'Imibereho myiza y'abaturage.
2. Kurebera hamwe ibikorwa Abafatanyabikorwa bateganya gukora muri 2017/2018 hagamijwe gutegura imihigo y'Akarere ya 2017/2018
3. Kurebera hamwe  inyandiko y'Imihigo ya 2017/2018 ikinonosorwa
4. Gutegura ikurikiranabikorwa ry'Ibikorwa by'Abafatanyabikorwa hagamijwe kubigiraniraho no gutegura ibikorwa bya komisiyo
Bimwe mu byavugiwe muri iyi nama ni:
1. Aho imihigo igeze yeswa

2. Ibiteganije gukorwa muri 2017/2018. Aha buri Mufatanyabikorwa wari mu nama yahawe umwanya agaragaza ibyo ateganya gukora muri uriya mwaka wa 2017/2018 ndetse n'Akarere kagaragaza ibyo kazakora.

Iyi nama ibaye nyuma y’iya Komisiyo y’ubukungu yabaye mu cyumweru gishize. Ibivuye mu nama z’aya ma Komisiyo bizakorwamo imyanzuro. Twabibutsa kandi ko aba bafatanyabikorwa banabona amakuru ajyanye n’imihigo bityo bikabafasha kumenya uruhare bazagira mu kwesa imihigo n’ Iterambere sy’Akarere.

MUSHIMIYIMANA Samuel
PRMCO/ Karongi District



Share Button

 

ANDIKA ICYO UTEKEREZA KURI IYI NKURU

Adding an entry to the guestbook

No entries

Nothing found in the guestbook.