Ubufatanye mu kwirinda no kwagura amarembo.

Kuri uyu wa 10 Nzeri, inama   ku bufatanye bw ‘Akarere n’umufatanyabikorwa La Benevolenjia mu mushinga wa Media for Dialogue yabereye mu Cyumba cy’inama cy’Akarere mu rwego rwo  kuganira ku ngaruka za COVID-19 ku bumwe bwabaturiye imipaka.

Iyi nama yari iyobowe n’Umuyobozi wa La Benevolenjia mu Karere ka Karongi,Bwana King Ngoma, ari kumwe na bamwe mu bakozi b’Akarere, NSS, Societe civile,PSF,Migration,abahagarariye abacuruzi, abanyamakuru n’inzego z’umutekano.

Iyi nama kandi yabaye no ku ruhande rwa R.D.C(Karehe) hifashishijwe iyakure mu buryo buzwi nka zoom. Mu biganiro bagiranye hemejwe ko bagomba kugira imyumvire imwe kuri COVID-19, guhererekanya amakuru nyayo,gushyira imbaraga mu kwirinda,gukumira COVID-19 no kubahiriza inama,amabwiriza bitangwa  mu kurwanya COVID-19  ku mpande zombi.

Inama yari yitabiriwe cyane

Muri iyi nama hifujwe ko hajyaho urubuga rwahuza Abayobozi b’Akarere ka Karongi n’Aba Zone ya Karehe (RDC) kugira ngo bahuze mu gushyiraho ingamba no gukora ubuvugizi ku nzego zo hejuru ziyoboye ibihugu.