Ubukangurambaga mu kwirinda COVID-19 burakomeje.

Kuva ku wa 14 werurwe   mu Rwanda hagaragaye umuntu wa mbere wanduye COVID-19, imibare y’ubwandu nayo ikaba yarakomeje kuzamuka n’ubwo kwirinda bishoboka, aho abaturage barasabwa kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’iki cyorezo.

Nkuko bimaze kugaragara ko iki cyorezo cyageze mu turere dukikije Akarere ka Karongi kandi nako karamaze kubonekamo abantu banduye, niyo mpamvu kwirinda no kurinda mugenzi wawe ari inshingano ya buri wese. 

 Nyuma y’uko bigaragaye ko iki cyorezo cyageze mu Karere ka Karongi, Ubuyobozi bw’Akarere burakomeza gukangurira abaturage kwirinda, bambara udupfukamunwa,bakaraba intoki n’amazi meza n’isabune bahana intera ya metero, birinda gukora ingendo zitari ngombwa, bishyurana bakoresheje ikoranabuhanga, banatanga amakuru igihe bumvise bafite ibimenyetso by’iyi ndwara cyane cyane umuriro mwinshi. 

Kwirinda no kurinda abandi ni inshingano buri muturage ahamagarirwa kubahiriza kugira ngo iyi ndwara yirindwe.